Nshirimakwe Pierre Celestin utuye mu Murenge wa Zaza avuga ko yifuza kurenganurwa n’ubuyobozi, abusaba kumujyanira umuhungu we mu Kigo Ngororamuco cy’ i Wawa kuko nk’umuryango bafite ubwoba bw’uko ahora yigamba kuzabica.
Ku ya 11 Ukwakira 2023, mu nteko z’abaturage nibwo iki kibazo cyagaragarijwe Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie witabiriye iyi nteko mu mudugudu wa Makoma, Akagari ka Ruhembe.
Nshirimakwe Pierre Celestin w’imyaka 62 atuye mu mudugudu wa Makoma avuga ko umuhungu we bwite w’imyaka 30 y’amavuko, ahora yigamba kuzica umuryango we kubera kuregwa ko akoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi yanabifatanwa ntahanwe uko bikwiye.
Mu itangiriro ku kibazo cye yabwiye MUHAZIYACU ko umuhungu we yari azi ubwenge ariga kugeza mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cy’Indangaburezi giherere mu Karere ka Ruhango ibijyanye n’icungamutungo, mu mwaka wa nyuma yaratesetse, hamenyekanye ko yishoye mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi maze baramwirukana burundu.
Uyu musaza akomeza agira ati “Yambwiye ko yanyweye urumogi, amatabi asanzwe n’inzoga zitandukanye birangira mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri 2011 yishoye mu gukorera abandi banyeshuri indangamanota z’abanyeshuri mpimbano iteyo na kashi y’ikigo yari yarakoze, bamwirukanye nibwo yambwiye ibyo ngo yarazi ubwenge bwo kubikora akabonamo amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge.”
Nshirimakwe yongeyeho ko bamwirukanye burundu yagera no mu buzima busanzwe akamufatana urumogi mu rugo, akagerageza ku mwica no gukora ubundi bugizi bwa nabi ariko inzego z’umutekano yaregeye ntizimufasha uko bikwiye.
Yagize ati “Baramwirukanye ageze mu rugo ingeso irakomeza, ikibazo nkajya ngitanga mu nzego zitandukanye z’Ubuyobozi hari n’igihe namufatanye utuzigo tw’urumogi ndakerekana barambwira ngo taha uzagaruke tuganire ku kibazo cy’umuhungu wawe, umunsi ugeze njyayo afande w’Umupolisi waruyoboye ku murenge icyo gihe ambaza niba akubagana mubwira ko uwo munsi mufata yagerageje ku ntera icyuma.”
“Barambaza ngo ese hari umuntu wigeze ubona ko yakiguteraga birangira bambwiye ngo ntawakubonye bati hoshi taha niyongera uzamuzane, bukeye akubita nyina igifenesi kinini mu mugongo uracika umugongo, bwa kabiri musubiza ku murenge bampa umunsi wo kwiga ku dosiye nabwo Umupolisi waruhari arambwira ngo uyu mwana tubona yitonda, kunywa itabi ko ntaho bitaba waretse akaguma mu rugo wenda ko byazacogora. Uko bucyeye nuko bwije ngirana ikibazo nawe ariko kubera ko narimaze kubona abayobozi batanyitayeho ndituriza.”
Asoza avuga ko ntacyo atakoze ahubwo atinya ko yazagirira umuryango we nabi, agasaba ubuyobozi kumufasha amazi atararenga inkombe.
Ati: “Ntinya ko buri gihe yigamba ku zatwica twese, nakoresheje uko nshoboye mujyana mu ishuri ry’imyuga ndamwishyurira biramunanira, mwohereza ku muntu i Kigali ngo amufashe amubonera akazi biranga kubera ibiyobyabwenge by’itabi byangije umutwe we, avuga ko azanyica ngo aho kugirango nzamugambanire mwivugane. ndasaba ubuyobozi bamfashe nta zindi nzira nabonye bazamunjyanire i Wawa, bamwigishe kuva murizo ngeso mbi wenda yamenya no gukora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko bashyize imbere gahunda yo kugororera mu muryango ariyo mpamvu bagiye gufatanya kugirango uyu mubyeyi abashe gufashwa.
Yagize ati: “Turakomeza gufatanya yavuze ko akoresha ibiyobyabwenge yifuje ko yajya kugororwa mu kigo cy’i Wawa akahigira imyuga cyane ko yarageze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu akayoboka iyo nzira mbi, turakomeza kunganira umubyeyi hari gahunda ubu yimakajwe cyane yo kugororera abantu mu muryango abantu nibamara gushyirwa mu muryango bagahugurwa bagahabwa ubumenyi ntabwo bizaba bikibaye ngombwa ko bajya mu bigo by’igororamuco kuko bijya byuzura.
Akomeza agira ati: “Tuzafatanya n’umubyeyi binaniranye twazafatanya n’inzego zibishinzwe tukareba ko byashoboka, imyuga ubwayo n’abandi banyarwanda batagiye mu bigo ngororamuco nabo barayiga, ntabwo yabura kwiga umwuga yakwiga kandi agafashwa kugirango turebe ko nibyo biyobyabwenge ashobora kubivamo akaba umuturage utekanye.”








