Senateri Mureshyankwano Marie Rose uri mu itsinda ry’abasenateri bari muri Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze impamvu bari kugenzura ibikorwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’uruhare bugira mu iterambere rirambye ry’ubukungu bw’Igihugu, ko Leta yifuza ko bukorwa neza bugatanga umusaruro.
Yabigarutseho ubwo iri tsinda ry’Abasenateri rigizwe na Mureshyankwano Marie Rose na Mugisha Alexis, tariki 11 Ukwakira 2023 basuraga agace gacukurwamo amabuye y’agaciro i Kanazi mu Murenge wa Nyamata na Koperative KOPABAMANYA, bagaragarijwe uko ibyo bikorwa bitanga umusaruro kandi bigatanga akazi ku baturage benshi mu Karere ka Bugesera.
Senateri Mureshyankwano yasobanuye ko ikigamijwe mu bugenzuzi bari gukora hirya no hino mu gihugu ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro ari ukumenya ibikorwa mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyateganyijwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) mu birebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Ati: “Muri ubu bugenzuzi dukeneye kumenya ibikorwa mu guhindura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bukava muri gakondo bukaba ubugezweho; urwego rw’ubumenyi n’ubushobozi bw’abakoramo, ibikorwa mu gutunganya no kongerera agaciro amabuye y’agaciro n’imiterere y’isoko agurishwaho,ndetse no kureba ingamba zishyirwaho mu kubungabunga ibidukikije n’umutekano w’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”
Mulindahabi Innocent uhagarariye Koperative KOPABAMANYA ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku musozi wa Kanazi ku buso bwa hegitari 50 yasobanuriye Abasenateri ko ubucukuzi bakora butanga akazi gahoraho ku bakozi 52 bakabona umusaruro wa toni 4.2 mu kwezi.
Ati: “ Ubucukuzi bwacu butanga umusaruro nubwo utaragera ku rwego twifuza bitewe nuko tutari twagera ku rwego rwo gukora ubushakashatsi buhambaye muri ibi bikorwa l, haba gupina mu buryo bw’ikoranabuhanga aho amabuye aherereye cyangwa se no kuyatunganya neza akagera ku isoko afite ubuziranenge.”
Mu rwego rwo gukurikirana umusaruro n’imikorere y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko abashora imari mu bucukuzi babanza kubisabira uruhushya bakagaragaza iburyo bizakorwamo; umubare w’abazabonamo imirimo ndetse no kugaragaza uburyo bazarengera ibidukikije.
Mu karere ka Bugesera habarurwa amakompanyi 10 akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Cassiterite na Coltan, akaba yose hamwe abona umusaruro ufite agaciro k’ibihumbi 300$ by’amadilari ya Amerika mu kwezi.
Ni mugihe Guverinoma y’u Rwanda yateganyije gukora ubushakashatsi bugaragaza amabuye y’agaciro ari mu gihugu, kunoza uburyo bwo kuyongerera agaciro no kohereza mu mahanga afite agaciro ka miliyoni 1,500 z’amadorari y’Amerika mu 2024 bivuye kuri miliyoni 373 mu 2017.









