MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Nyuma yo kunywa ku mutobe 26 barembye bajyanwa mu bitaro (ivuguruye)

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
17/07/2020
Mu Mudugudu w'Umukamba hari abantu banyoye ku mutobe bararwara (Ifoto:Manishimwe N)

Mu Mudugudu w'Umukamba hari abantu banyoye ku mutobe bararwara (Ifoto:Manishimwe N)

Abantu  bagera kuri 26 mu Mudugudu w’ Umukamba, Akagari k’Umukamba, Umurenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma  ni bo bamaze kujyanwa  kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa umutobe.

Umutobe bikekwa ko ari wo wabaye imbarutso y’uburwayi bwabo, bawunyoye  mu bihe bitandukanye kuva ku wa kabiri  tariki 14 Nyakanga 2020, mu rugo rumwe rw’ umuryango wari utangiye gucuruza umutobe  mu minsi ya vuba muri uyu Mudugudu w’Umukamba.

Abajyanwe  kwa muganga kuri uyu wa Gatanu, ku Kigo Nderabuzima cya Kibungo  bose bafite ibimenyetso bahuriyeho birimo  kuribwa cyane mu nda no gucibwamo.

Umwe  mu banyoye kuri uwo mutobe yabwiye MUHAZIYACU ati: “Umuntu wese wanyoye kuri uwo mutobe rwose twese dufite ibimenyetso bimwe kuribwa mu nda no kuruka. Njyewe mu rugo twese turarwaye, njye na madamu n’abana babiri; madamu we ararembye cyane ubu ari ku kigo nderabuzima cya Kibungo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo  Nyamutera Emmanuel yabwiye MUHAZIYACU ko  ayo makuru y’abanyoye ku mutobe nyuma bakajyanwa kwa muganga ari yo.

Yagize ati:”Aya makuru twayamenye mugitondo,… banyoye umutobe ku muturage witwa Gasana Jean Claude usanzwe acuruza umutobe n’ubushera,  ejo rero yari yaranguye umutobe mu Murenge wa Gashanda, Akagari ka Munege,..zari litiro 20, ahageze aracuruza, ndetse na we anywaho, abantu bose baguzeho,  na we bwite,  bose ni 24,  bucya bose rero bafite ikibazo cyo gucibwamo. Muri iki gitondo rero abo bose bajyanywe kwa muganga i Kibungo bari kuvurwa, kandi amakuru ni uko kugeza ubu bose imiti  ishobora kuborohereza.”

Kugeza ubu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, abarwaye bari bagikurikiranwa n’abaganga  ku Kigo Nderabuzima cya Kibungo kandi Ubuyobozi bwemeza ko bose bameze neza, ngo hari icyizere cyo gukira.

Icyakora amakuru MUHAZIYACU yamenye mu masaha y’umugoroba ni uko abarwayi 24 bari bamenyekanye mbere ya saa sita z’amanywa bari banagejejwe kwa muganga, biyongereyeho abandi babiri, ndetse  uko amasaha y’umunsi yagiye akura bakarushaho kuremba ku buryo barajwe mu Bitaro bikuru bya Kibungo.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaNgoma

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu mafoto, uko zimwe mu nsengero z’i Rwamagana ziteguye kongera gufungura

Mu mafoto, uko zimwe mu nsengero z’i Rwamagana ziteguye kongera gufungura

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU