Ikinyamakuru MUHAZIYACU cyabahitiyemo inkuru mu mafoto igaragaza uko imyiteguro imeze muri zimwe mu nsengero nyuma y’uko inama y’abaminisitiri ikomoreye insengero.
Izi nsengero zafotowe ni zimwe mu zigaragara ko hari ibyakozwe ku buryo bwihuse n’ubwo amabwiriza ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu atarasohoka ngo agaragaze ibikenewe n’ibigomba kubahirizwa.
Gusa ngo abanyamadini n’amatorero mbere yuko bakomorerwa iby’ibanze barabikoze bashingiye ku mabwiriza rusange yo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID19, insengero zasuwe ni Restoration Church, ADEPR Rwamagana, Kiliziya Gatolika Rwamagana n’umusigiti w’abayislam w’i Rwamagana.

Mu rusengero imbere rwa Restoration Church i Rwamagana bashyizeho gahunda zo kubahiriza metero hagati y’umuntu n’undi

Kiliziya ya Rwamagana mbere yo kwinjira abantu bazajya bajya ku mirongo bahana intera ya metero

ADEPR Rwamagana mu ntebo zo mu rusengero bashyizeho ibirango bigaragaza ko abantu badakwiye kwegerana


ubukarabiro rusange bwubatswe ku rusengero rwa ADEPR Rwamagana







