Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Rwanda Muslim Community (RMC) Sheikh Sindayigaya Musa, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yahaye Abayisilamu agaciro ko ubu batakitwa Abaswayili ahubwo bafatwa nk’abandi Banyarwanda bafite agaciro; babaho mu bwisanzure.
Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe 2026 mu busabane bwo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, ni ubusabane bwahuje Abayisilamu babarirwa mu bihumbi bo hirya no hino mu Rwanda na Perezida Paul Kagame, bufite insanganyamatsiko igira iti: “Twishimire imiyoborere myiza mu Rwanda yaduhaye agaciro n’ubwisanzure mu myemerere.”
Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya yashimiye umukuru w’Igihugu ko yahinduye amateka akakaye Abayisilamu banyuzemo, harimo guhezwa, gutotezwa no gukoherezwa mu nkambi ariko none ubu Abayisilamu babayeho mu mahoro kandi ni abantu bashobora kubona imyanya mu nzego zitandukanye z’Igihugu bitandukanye na mbere.
Yakomeje agira ati: “Ariko by’umwihariko twebwe Abayisilamu bo mu Rwanda hari igihango dufitanye, hari aho tuzirikana mwatuvanye n’aho mutugejeje mu gihe cy’imyaka 31 y’imiyoborere myiza mu Gihugu cyacu, ibyo dushima ni byinshi cyane ntitwabirondora ariko navugamo bike by’ingenzi bikurikira, ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turabashimira agaciro mwaduhaye, ubu ntabwo tukitwa Abaswayili dufatwa nk’abandi Banyarwanda bafite agaciro.”
Yongeyeho ati: “Turashima ubwisanzure dufite mu kwamamaza ubutumwa bwa Isilamu no kugaragaza ukwemera kwacu nta nkomyi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turabashimira byimazeyo uko mwadukuye mu bwigunge mu kaduha ikiruhuko rusange mu Gihugu ku minsi mikuru ya kisalamu yombi, umunsi wa Eid al-Fitr usoza igisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan ari nawo mwaje kwifatanya natwe kuri ubu busabane, ndetse n’umunsi mukuru w’igitambo. Turabashimira uko mwarenganuye Abayisilamu mukabasubiza imitungo bari barambuwe na Leta zabanje irimo ubutaka, ikigo cy’ishuri ry’intwari twari twarambuwe.”
Sheikh Sindayigaye kandi yashimiye Perezida Kagame uko yita ku Bayisilamu kimwe n’abandi banyarwanda, akabakemurira ibibazo mu buryo butandukanye mu rugendo rwo kwiteza imbere no mu bijyanye n’imyemerere yabo.
yavuze ko nabo hari ingamba bafite nk’Abayisilamu mu cyerekezo cy’iterambere ati: “Umuryango w’Abayisilamu ufite icyerekezo gishingiye kuri Vision 2050 na NST2, ndetse na gahunda y’imyaka itanu y’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda mu byo dushyize imbere harimo guharanira kunoza imikorere y’inzego z’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda no kurushaho kwimakaza imikorere iri mu mucyo no kubazwa inshingano, ikindi ni ugutekereza ibyagutse hagamijwe kwigira.”
Bimwe mu bikorwa n’imishinga by’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, bagaragarije Umukuru w’Igihugu harimo umushinga munini wa Islamic Cultural Center Hub, ahazubakwa umusigiti w’icyitegererezo ku rwego rw’Igihugu (National Mosque), ivuriro, inyubako y’ubucuruzi, ahakorerwa imyidagaduro n’imikino, parikingi y’imodoka zishobora kugera 1,000, hamwe n’icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.






