Itorero Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR) Conference ya Kibungo ihuriweho n’uturere ka Ngoma na Kirehe ryibutse abakozi n’abakirisito baryo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31, rinaremera uwarokotse witwa Nteshwamaboko Jean de Dieu.
Iki gikorwa cyabereye ku ishuri rya GS Kibimba riherereye mu Murenge wa Kazo, kibanzirizwa no gushyira indabo ku rwibutso rwa Mutenderi ruruhukiyemo Abatutsi 4514 bishwe muri Jenoside.
Ubuhamya bwatanzwe na Mukansengimana Elisa bwagarutse ku rugendo rw’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi 1994 ubwo yari n’umusomyi mu rusengero.
Mukansengimana yagize ati “Bajya kwica i Bare, twiriwe twumva ari amahoro nta nduru, tujya ku muturanyi inzara yaratwishe umwana yandiranye, aba ashyizeho ibishyimbo, ubwo mu kanya akibishyiraho haje abagabo babiri bati muhaguruke tugende ibyanyu byarangiye, nari nicaye negamiye umugina w’ingemu, n’uko umwe ahubukana impiri ankubita mu bitugu mpaguruka niruka njya imbere yabo.”
Yashimiye Inkotanyi zabohoye Igihugu zigaharika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse anavuga ko zamutabaye zikanamuvuza akabagwa umutwe agakira. Ni bintu byamuteye ishyaka ryo gushyira abana be batatu mu ngabo z’ u Rwanda nk’inyiturano y’ineza yagiriwe.
Uwari ahagarariye umuryango wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Gitembe Vestine yahumurije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anavuga ko kwibuka hari icyo bibafasha.
Yagize ati: “Kwibuka ababyeyi bacu, inshuti zacu, abavandimwe bacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ni ngombwa kugira ngo tutazibagirwa amateka yabaye, ariko binaduha gusubiza amaso inyuma tukareba aho twabaye ibigwari bitagenze neza.”
Gitembe akomeza agira ati: “Birababaje ni umugayo wagiye ku Banyarwanda muri rusange, aho abantu bagiye mu kiliziya bakahicirwa kandi twari twiteguye ko turi buhakirire, bagahungira ahari inyubako z’amadini n’amatorero bakahicirwa; ibyo rero byaratugayishije tujye twicara twumve ko dufite umugayo, muri iki gihe cyo kwibuka bijye biduha gusubiza amaso inyuma tugire icyo duhindura.”
Umuyobozi w’imirimo rusange w’Akarere ka Ngoma, Tumwine Innocent, yashimiye iri torero Conference ya Kibungo yateguye iki gikorwa.
Yagize ati: “Mu by’ukuri inzego bakomeje kutuba hafi ntabwo Leta yabera hamwe icyarimwe ariko nk’abakirisito bafite aho babarizwa namwe umusanzu wanyu turawushima cyane mu kubanisha Abanyarwanda no gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside mugenda mudutera inkunga.”
Tumwine yabwiye abitabiriye ko hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu Karere, asaba buri umwe kuyirinda no kugaragaza abakiyifite.
Umuvugizi wungirije wa Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR), Rev Hategekimana Hesron yavuze ko ubushobozi bwo kwibuka ariyo ndangagaciro isumba izindi iranga umukozi w’Imana wese.
Rev Hategekimana akomeza agira ati: “Uyu mwanya ni umwanya wo kwisuzuma, tukihana, tugasaba Imana imbabazi, tugasuzuma inyigisho zacu niba koko zituma abantu baba abigishwa b’ukuri ba Yezu Kiristo, tugasuzuma niba inyigisho zirandura imizi yose y’ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.”
Iki gikorwa cyasojwe no kuremera inka, umuturage witwa Nteshwamaboko Jean de Dieu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, utuye mu Kagari ka Kinyonzo, Umurenge wa Kazo.
Ku kimenyetso cy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri GS Kibimba, ishuri rya Methodiste Libre na Leta, kiriho amazina y’ abagera ku 10 bishwe muri Jenoside.










