MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Guverineri Rubingisa yashimye umusanzu w’abikorera mu kubaka Igihugu 

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
22/06/2025

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yashimye uruhare rw’abikorera mu kubaka Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho bagaragaza itandukaniro na bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside bakanayitera inkunga.

Kuri uyu wa 21 Kamena, bamwe mu bagize Urugaga rw’abikorera PSF bo mu Ntara y’Iburasirazuba bari kumwe n’abayobozi b’uturere n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Musha mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri iki gikorwa ngaruka mwaka hatashywe inzu enye z’abarokotse Jenoside zasanwe na PSF ndetse mu tundi turere ho bakaba baragabiye inka 85 abarokotse batishoboye.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Musha hatangiwe ibiganiro n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, aho byose byagarukaga ku ruhare ruziguye n’urutaziguye abikorera bagize muri Jenoside, ndetse banagaya ko abikorera bagize uruhare mu kwica abari abakiriya babo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yagarutse ku ruhare rwa bamwe mu bikorera bashoye amafaranga yabo mu kwica abatutsi bagura imihoro n’amashoka byifashishijwe n’abakoraga Jenoside, hari abatanze imisanzu y’amafaranga abandi batanga imodoka zabo zitwara abagiye kwica, ndetse hari n’abayoboraga ibyo bitero ubwabo.

Guverineri Rubingisa yakomeje agira ati: “Uyu munsi dufite abikorera bafata iya mbere mu bikorwa byo kwibuka nk’inshingano z’Igihugu kandi tubasanga mu bikorwa byo kubaka umuryango nyarwanda, harimo ibikorwa by’isanamitima, iby’ubumwe n’ubwiyunge n’ibikorwa byubaka uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.”

Aha niho Guverineri Rubingisa yashimye ibikorwa bya PSF yo mu Ntara y’Iburasirazuba muri iyi myaka itatu, aho buri mwaka igabira abarokotse batishoboye muri buri murenge ugize Intara y’Iburasirazuba, ni igikorwa kandi cyatangiye kujyana no kubaka amacumbi cyangwa se kuyasana.

Uwiringiyimana Marie Jeanne ni umwe mu barakotse Jenoside yakorewe abatutsi utuye i Nyagasambu, avuga ko inzu yasaniwe yayitujwemo mu mwaka w’i 1997, ariko kubera ko yagiye agira ibibazo by’uburwayi n’ihungabana, ntiyabashaje kubona uko ayisana.

Nyuma yo gusanirwa inzu ye, yashimye leta y’u Rwanda ikomeje kubaba hafi, ashima uruhare rw’abikorera mu kwegera no gufasha abarokotse batishoboye, yakomeje agira ati: “Ubu ndishimye kandi singiheranwa n’agahinda kuko mbona ko twitaweho, kuva twarokoka Jenoside muri 1994.”

Muhimpundu Consolee ni umugore wa Katabarwa Emmanuel nabo basaniwe inzu, yemeza ko ibibazo by’ihungabana bituma rimwe na rimwe batagira icyo bakorera inzu zabo bityo kubafasha kuzisana biri mu bibongerera morale yo kubaho ndetse no kubafasha kudaheranwa n’agahinda.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieu yemeza ko bateye ikirenge mu cy’ubuyobozi bwiza buriho ubu, bafasha abarokotse kubarinda ko baheranwa n’agahinda.

Yakomeje agira ati:  “Twe nk’abikorera uyu munsi bo mu ntara yacu, dushyize imbere kubana neza, gushyigikira uwarokotse Jenoside, niyo mpamvu tugira ibikorwa bimwe tubakorera haba kubaremera inka n’ibindi tugamije kubaka Igihugu cyacu.”

Mu myaka itatu ishize, abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze gutanga inka 310 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 217, hubatswe inzu esheshatu; muri uyu mwaka wa 2025 hasanwe inzu enye zishyirwamo n’ibikoresho by’ibanze.

Muhimpundu Consolee, umwe mu basaniwe inzu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uwarokotse Jenoside akeneye abantu mbere y’ibintu-Visi Meya Murekatete

Uwarokotse Jenoside akeneye abantu mbere y'ibintu-Visi Meya Murekatete

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU