MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyo miliyari eshatu

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
03/03/2023

Ingengo y’imari y’Akarere ka Ngoma ivuguruye y’uyu mwaka wa 2022/2023 yiyongereyo amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri 3,674,986,438 ahwanye na 13%.

Mu busanzwe ingengo y’imari yo ku itariki ya 1 Nyakanga 2022 yari 24,973,822,552 FRw mu gihe ivuguruye yemejwe ari 28,648,808,960 FRw

Kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 3 Werurwe 2023,ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwamurikiraga ingengo y’imari mu nama Njyanama ya Karere, bwavuze ko ayiyongereyo yaturutse mu bikorwa bitandukanye.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma,Banamwana Bernard yagize ati:”Ku bijyanye n’ingengo y’imari ivuguriye nta mushinga mushyashya winjiyemo, nta n’uwemejwe ubushize wagiyemo ariko twagize izamuka ry’ingengo ingana na 3,674,986,438 FRw, ahanini bikaba byatewe n’amafaranga yavuye mu zindi nzego za Leta yaje yiyongera ku yo twemeje umwaka ishize.”

Akomeza agira ati: “Igice kinini ku mafaranga yiyongereye ari mu rwego rw’uburezi harimo gufasha imishahara y’abarimu muzi ko yiyongereyo, gufasha amashuri y’imyuga kugira ngo abana babone aho bimenyereza, gutunga abanyeshuri; kubona ifunguro no gufasha ibigo by’amashuri gufata amazi aturuka ku bisenge kugira ngo atangiza ibigo, abaturage n’imirima yabo ahubwo akabyazwa umusaruro.”

Inkunga zituruka ku bikorwa byihariye by’iterambere ni yo igize igice kinini cyayo ifite amafaranga angana na miliyari 8 na miliyoni 758 n’ibihumbi 354 na 333.

Ikindi mu rwego rw’uburezi hari amafaranga yajemo aturutse mu Kigo gishinzwe amashuri y’ubumenyingiro(RTB) agendanye no gufasha ibigo by’amashuri y’imyuga angana na 77,328,405 FRw.

Hateganyijwemo kandi amafaranga y’inyongera ku mishinga ya leta itandukanye nk’inyubazo z’ibyumba by’amashuri n’ibikoni agera kuri miliyoni 96,006,067 Frw, ibikorwaremezo by’imihanda yo muri Kibungo agera kuri miliyoni 5,1 Frw, ayaturutse muri MINUBUMWE angana na 72,500,000 FRw agendanye no gutera inkunga imishinga y’abacitse ku icumu rya Jenoside n’andi.

Muri iyi nama hagarutswe ku bintu bitandukanye harimo ibijyanye no kugaragaza igishushanyombonera cy’imikoreshereje y’ubutaka mu Karere ka Ngoma, aho umukozi wo mu kigo cy’Igihugu cy’ubutaka Kanyamugenge Akimana Adeline yagaragaje ko aka Karere kaberanye n’ubuhinzi ndetse n’ubukerarugendo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Abayobozi ku rwego rw’Intara n’Uturere bakoze umwiherero wo gukomeza kwesa imihigo

Iburasirazuba: Abayobozi ku rwego rw'Intara n’Uturere bakoze umwiherero wo gukomeza kwesa imihigo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU