MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Abayobozi ku rwego rw’Intara n’Uturere bakoze umwiherero wo gukomeza kwesa imihigo

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
04/03/2023

Abayobozi mu byiciro bitandukanye mu Ntara y’Iburasirasuba bateraniye mu nama igamije kurushaho gufata ingamba zo gukora ubukangurambaga no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, Imihigo no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu.

Iyi nama yateraniye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu tariki 04 Werurwe 2023, iyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana.

Aganira n’itangazamakuru, Guverineri Gasana yavuze ko iyi nama ibaye nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, uyu munsi bunguranye ibitekerezo bigamije gushyira mu bikorwa imirongi minini yatanzwe igamije guteza imbere umuturage.

Yagize ati: “Nyuma y’Inama Umushyikirano yabaye mwese muzi yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Intara n’Uturere twasanze ari ngombwa kugira ngo twumve neza uko tugiye kujya mu ngamba zo gushyira mu bikorwa imirongo minini yatanzwe yo kwihutisha no gushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye, by’umwihariko tugamije guteza umuturage imbere.”

Guverineri Gasana kandi yakomeje agaragaza ahakwiye gushyirwamo imbaraga.

Mu mirongo minini kandi barimo ‘kujya mu ngamba’ kugira ngo bayiteze imbere, ariko umutekano muri rusange, imitangire ya serivisi, kugira umuryango utekanye kandi ushoboye ndetse bakanongeraho uburenganzira bw’umwana.

Ati: “Ikindi twaganiriyeyo dusabwa kugishira mu bikorwa vuba, ni Imihigo ndetse no guteza imbere uburezi mu byiciro byose bishoboka bituma Igihugu cyimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.”

Iyi nama yahuje Ubuyobozi bw’Intara, Inzego z’umutekano, Inama Njyanama, abagize Komite Nyobozi z’Uturere, abakozi b’uturere bashinzwe itangazamakuru, abahagarariye ibyiciro byihariye, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibaye kandi mu gihe gito Intara y’Iburasirazuba ibaye iya mbere mu kwesa Imihigo y’umwaka wa 2021 -2022.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi kiri kuvugutirwa umuti

Ikibazo cy'ibura ry'amazi mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi kiri kuvugutirwa umuti

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU