MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi kiri kuvugutirwa umuti

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
06/03/2023

Abaturage bo mu mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga bahamya ko bari kugenda baruhuka gukoresha amazi mabi bavomaga, kubera kwegerezwa utuzu tw’amazi batangiye kuvomeraho amazi meza.

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe amazi, isuku n’isukura Eng. Iradukunda Flidolin avuga ko hari gahunda yo gukomeza gutanga amazi meza no mu yindi mirenge bafatanije n’umufatanyabikorwa Direct Aid wo mu Gihugu cya Kuwait n’ubundi wabafashije gutanga aya mazi meza.

Aganira na Muhaziyacu yagize ati: “Tumaze kubaka utuzu tw’amazi dutatu mu murenge wa Karangazi na dutatu mu murenge wa Rwimiyaga abaturage bavomeraho amazi meza, tugiye gukomereza mu mirenge ya Tabagwe, Karama na Rwempasha kugira ngo abaturage bacu barusheho kugerwaho n’amazi meza.”

Abaturage bishimira aya mazi begerejwe, bakavuga ko batakirwara indwara zituruka kugukoresha amazi mabi, Mukamana Athanasie yagize ati: “Ubu twari twarishwe n’amazi y’ibinogo, tukarwaza inzoka buri munsi twakaraba ntiducye, yewe no kumesa ntabyabagaho. Nonese waba wabuze amazi yo kunywa no guteka, ukabona ayo kumesa? Ariko aya mazi aho yaziye ubu turasa neza twaruhutse no guhora turwaragurika.”

Naho Muhire Charles we avuga ko baruhutse kuvoma amazi yo mu binogo n’ibiziba, yagize ati: “Twararuhutse kuvoma amazi y’ibinogo twari twaricukuriye hamwe n’areka mu bishanga, aya mazi yaradufashije cyane.”

Nubwo bahawe aya mavomo rusange bavomaho mu iyi mirenge, hakomeje gucukurwa imiyoboro y’amazi agomba gushyirwa mu ngo ku zibyifuza zigera 759 mu murenge wa Rwimiyaga n’izisaga 800 mu murenge wa Karangazi.

Kugeza ubu abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bagerwaho n’amazi meza bagera kuri 68% nk’uko tubikesha WASAC ishami rya Nyagatare.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Nyagatare

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubuhamya bwa Benimana witeje imbere nyuma yo guterwa inda y’imburagihe

Ubuhamya bwa Benimana witeje imbere nyuma yo guterwa inda y'imburagihe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU