MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubuhamya bwa Benimana witeje imbere nyuma yo guterwa inda y’imburagihe

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
06/03/2023
Benimana Marie Deline atanga ubuhamya bw'uburyo nyuma yo kubyara imburagihe ataheranwe n'agahinda

Benimana Marie Deline atanga ubuhamya bw'uburyo nyuma yo kubyara imburagihe ataheranwe n'agahinda

Mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga mu kagari ka Nyundo mu mudugudu wa Remera hari umukobwa ufite imyaka 21 witwa Benimana Marie Deline utanga ubuhamya bw’uburyo nyuma yo guhohoterwa akabyara imburagihe, ataheranwe n’agahinda aho ubu akora ubucuruzi bw’inkweto buhagaze ibihumbi 800 Frw.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Benimana ahamya  ko yatewe inda yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, yagize ati: “Natewe inda mfite imyaka 16 icyo gihe ntabwo byagenze neza, nabayeho mu buzima bucecetse mu icuraburindi, mu bwigunge kuko numvaga ko natetereje ababyeyi banjye, numvaga nta muntu nkeneye iruhande rwanjye, numvaga nkeneye kwigunga nkaba njyenyine.”

Uyu Benimana akomeza asobanura ko ababyeyi be batamutereranye ahubwo we yari afite ikibazo cyo kudashaka gufashwa, usibye ibyo ababyeyi be bamugeneraga ngo nta na rimwe yigeze agira icyo abasaba, ikintu we yafashe nk’ihungabana mu mutwe yagize ryatumaga yumva ntawe yagira icyo yaka kuko yishinjaga amakosa yakoze.

Uko byagenze ngo abohoke

Binimana ufite ababyeyi be bombi, mu gihe yari atwite nyina umubyara yaramwegereye akajya amuganiriza, rimwe akabyumva ubundi bakongera kuganira bya bindi byose bavuganye bigasubira inyuma.

Nyuma yaje kubyara umwana atangira kumurera ariko rya hungabana yari afite naryo rirakomeza, yemeza ko yamaze amezi atandatu atashobora guheka umwana we kuko na we atiyumvishaga ko ari nyina w’umuntu.

Kuri iyi ngingo yakomeje agira ati: “Ntabwo nabyakiraga ko nabyaye natinyaga kujya ahantu njyanye n’umwana wanjye, muri icyo gihe mama wambyaye yanyigishije ko nkwiye gukunda umwana wanjye, icyo gihe naje kwemera ubufasha bw’ababyeyi ariko simbibasabe.”

Yakomeje agira ati: “Umwana wanjye amaze kuzuza umwaka nahuye n’abantu bo muri Empower Rwanda batangira kudushyira mu matsinda, tugahura turi benshi bagize ikibazo nk’icyanjye, icya mbere badukoreye ni ukutuganiriza, badushakira amatsinda yo kwiteza imbere, tugenda dutura amafaranga macye dukora dukora, bitewe no kuganira n’aho tugenda hatandukanye tukahahurira, niho namenyeye ko ndimo nzamuka kandi nkwiye kugira icyo nkora.”

Uko Benimana yiteje imbere

Benimana na bagenzi be batangiranye n’Umushinga wa Empower Rwanda ubu bakaba baracukijwe kuko hari aho bamaze kugera, bishimira ko bafashijwe kwisobanukirwa bakerekwa amahirwe bafite yo gukorera igihugu n’abana babo, ikindi bishimira ni uko bo nk’abana babyaye bakiri abana bato ubu hari aho bageze bishakamo ibisubizo.

Benimana yagize ati: “Muri ya matsinda twakoze amafaranga ya mbere nabonye yari ibihumbi 58Frw, aya yose si ayo nari narizigamiye, hari ayo twahawe n’umurenge ku buvugizi twakorewe na Empower Rwanda, aha niho nakuye igishoro cya mbere naguzemo imashini idoda n’ihene imwe.”

Benimana yemeza ko yize ubudozi, yorora n’ihene zirabyara, ahitamo kuzigurisha ndetse n’iwabo bamwongereraho ku gishoro cye bamuha amafaranga ibihumbi 50Frw, yemeza ko amafaranga yari afite yatekereje kuyashora mu bucuruzi bw’inkweto z’abakobwa kuri ubu akaba ari ko kazi akora, aho agenda azunguruka mu masoko hirya no hino acuruza inkweto.

Benimana yagize ati: “Numvaga kudoda atari ibintu byanjye, imashini ntabwo nayigurishije, ahubwo nagurishije ihene zanjye bampa amafaranga ibihumbi 52Frw, mbona n’andi mafaranga ibihumbi 100Frw, murugo nabo bampa ibihumbi 50Frw ntangira gukora ubwo, ubu ncururiza mu masoko y’umurenge wacu yose.”

Ubu uyu mukobwa yiguriye igare agenderaho rimufasha gutwara ibicuruzwa bye mu masoko ariko hari ikindi yongeyeho, ati: “Nafashe icyemezo cyo gucuruza inkweto z’abagore kuko numvaga ntashaka ikintu cyose cyampuza n’abagabo, ariko aho nagereye muri sosiyete nabonye ko abantu bose ari magirirane.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga Bagabo Anthony yemeza ko kuva batangira gukorana n’umufatanyabikorwa Empower Rwanda hari byinshi byafashijwe aba bakobwa babyaye imburagihe,

yagize ati: “Abana bari barabyariye iwabo bari barihebye barataye icyizere babigisha ko kuba barabyaye bidashyize iherezo ku buzima bwabo, ikindi kandi bafashijwe kugirango bongere kwisanga muri sosiyete bongere kubona imibereho, hari abasubiye mu mashuri barimo bariga, abatarabashije gusubiramo bigishijwe imyuga ndetse bahabwa ibikoresho bimwe by’ibanze kugira ngo bibafashe mu buzima bwabo.”

Gitifu Bagabo akomeza avuga ko muri icyo gihe hari abana bahuraga nabo baratawe n’imiryango yabo batewe inda, cyangwa se bagatabwa n’imiryango yabo nyuma yo kubyara, yemeza ko bishimira ko abo bose bahurijwe hamwe bakitabwaho bashingiye ku bibazo byihariye bya buri wese.

Nkurikiye Jean Claude ni umukozi wa Empower Rwanda yemeza ko barangije igice cya mbere cy’imyaka ibiri cyo gufasha abangavu batewe inda z’imburagihe, mu byo bigishijwe harimo, kububakamo icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza, uburengabzira bwabo, ubuzima bw’imyororokere, kumenya uko bitwara igihe hari uhuye n’ikibazo gishingiye ku kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere, mu buryo bw’ubukungu bibumbiye mu matsinda yo kwizigama bigendanye n’ubushobozi bwa buri wese.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abaturage barashima gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

Kayonza: Abaturage barashima gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU