Abaturage bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murama bashimira leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gufata ifunguro ku ishuri ku bana bose biga haba mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga(TVET).
Kuri uyu wa 06 Werurwe ku kigo cy’amashuri abanza cya Muvandimwe hizihirijwe umunsi nyafurika wahariwe gufatira ifunguro ku ishuri. Ni umunsi washyizweho n’Abayobozi b’Ibihugu na za Guverinoma mu nama rusange y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabaye muri Mutarama 2016, bemeza ko uyu munsi uzajya wizihizwa tariki ya mbere Werurwe buri mwaka.
Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge wa Murama bahamya ko iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku bana yabafashije cyane haba ubwabo mu ngo ndetse n’abana babo aho baba bari ku ishuri.
Baramboneje Consolee ni umuturage wo mu kagari ka Bunyetongo mu murenge wa Murama, yagize ati: “Nta mwana ugikerererwa ku ishuri, mbere saa sita zarageraga abana hakaba ubwo bakerererwa ibiryo bitarashya ariko ubu basigaye bataha igihe abarimu baboherereje nta kibazo; turashimira leta ko yatuzanoye iyi ganda y’abana barira ku ishuri.”
Uyu mubyeyi avuga ko gufatira ifunguro ku ishuri ku bana biga nk’ababyeyi byabafashije kwikorera izindi gahunda zabo ntacyo bikanga.
Ntahobari Florent ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyamabuye mu kagari ka Bunyetongo na we yagize ati: “Kugaburira abana ku ishuri byaradufashije cyane kuko iyo ufashe isuka ujya guhinga abana nabo bakajya ku ishuri, ugatekereza uti abana banjye nta kibazo bagira kuko saa sita barafata ifunguro ku ishuri.”
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yashimiye Leta yahaye iki gikorwa umwihariko, ndetse igaha ababyeyi inyunganizi kuko byagize uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi,
Yakomeje agira ati: “Ifunguro rya saa sita ku munyeshuri ni uburenganzira bw’ibanze, ni amahirwe angana ku banyeshuri, ni ukurwanya inzara ku banyeshuri, cyane abaturuka mu miryango itifashije hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi no kongera umubare w’abana bagana ishuri, kudasiba no kudakerererwa.”
Guveneri Gasana yakomeje agira ati: “Leta y’u Rwanda yashyizeho umurongo, kandi yiteguye kurushaho kunoza uko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa. Ni inshingano ya buri wese haba umuturage, ubuyobozi, ababyeyi, abafatanyabikorwa mu gutuma iyi gahunda igera ku ntego zayo.”
Guverineri Gasana yakomeje asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kugura ibiribwa byera mu karere aherereyemo kuko bizatuma babona ibyo kurya by’abanyeshuri kandi ku giciro cyiza, kandi bakabyaza umusaruro imirima y’ishuri, igahingwamo imboga n’imbuto.
Mu karere ka Kayonza hari amashuri abanza 101, ayisumbuye 55 na TVET 9 , aba bose bafatira ifunguro ku ishuri ku cyigereranyo cya 99.2%.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, Leta yubatse ibikoni 2,648 mu mashuri abanza , ayisumbuye n’ay’imyuga mu gihugu hanashyirwamo muvero 5,296, ibindi bikoni 317 biri kubakwa ku ngengo y’imari y`umwaka wa 2022/2023 bikazashyirwamo za muvero 763, hakazatangwa kandi muvero 737 z’inyongera mu mashuri yagarayemo ubwiyongere bw’abanyeshuri.
Leta y’u Rwanda yazamuye ingengo y’imari yagenerwaga ifunguro iva ku mafaranga y’u Rwanda miriyari 35 yatanzwe muri 2021/2022 agera kuri miriyari 78.2Frw muri 2022/2023, mu rwego rwo kunganira ababyeyi muri iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri.
Muri 2014 Leta y’u Rwanda yari yarafashe icyemezo cyo kugaburira abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga bataha nyuma y’uko abanyeshuri biga mu bigo bacumbikirwamo aribo bonyine bagenerwaga inkunga ya Leta ku ifunguro bafatiraga ku ishuri. Muri 2021, iyi gahunda yagejejwe no mu mashuri y’incuke, abanza, ndetse n’ayisumbuye.











