Abaturage 1580 bo mu Karere ka Gatsibo bigishijwe gusaba serivisi ku rubuga rw’Irembo n’intore z’Inkomezamihigo ikiciro cya 10 binyuze muri gahunda yiswe “Byikorere”, ubu aka karere kakaba kari ku 100% mu gutanga serivisi z’irembo.
‘Byikorere’ ni gahunda yo gukangurira abaturage gusaba serivisi aho bari hose batarinze kujya ku buyobozi aho umuntu akoresha telefone cyangwa mudasobwa agasaba serivisi umuyobozi guhera ku kagari kugera ku rwego rw’Akarere, akishyura akoresheje ikoranabuhanga; hanyuma icyangombwa cye cyangwa serivisi yatse akayohererezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga akayibona.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bishimira ko ikoranabuhanga riri kugenda ritera imbere kuko ubu babasha kubona serivisi mu buryo bwihuse batarinze gutonda umurongo.
Nzabandora Jean Bosco utuye mu Murenge wa Gasange yagize ati:”Ikoranabuhanga ryaziye, igihe ubundi wajyaga gushaka icyangombwa kikamara amezi n’amezi ariko ubu ukoresha ikoranabuhanga ikibazo kigakemuka, nkanjye nigeze kubura indangamuntu ariko nasabye icyangombwa kiyisimbura mu gihe gito mba ndakibonye kandi n’indangamuntu narayibonye nyifatiye ku murenge bitarinze kungora.”
Nyirakanyana Marceline na we yagize ati:”Ubundi twumvaga ku Irembo ntitumenye ibihakorerwa ariko ubu namenye ibihakorerwa, nkeneye serivisi runaka ntibyangora njya mu buyobozi kuko twasobanukiwe ko ikoranabuhanga ribikora byose, ubu ujya ku Irembo ugasaba ibyo ukeneye ubundi ukabibona utarinze kwangiriza amafaranga no kwirirwa utonze umurongo mu buyobozi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko bakomeje gukangurira abaturage gukoresha iyi gahunda kuko igabanya ingendo.
Ati:”Ni gahunda turimo dukangurira abaturage kugira ngo bagabanye ingendo ye kuzajya ava Nyagihanga ngo aje kwaka serivisi ku karere, kandi ashobora kwicara Nyagihanga akayakirayo akoresheje ikoranabuhanga akanayishyura ariyo akayibona, ngira ngo mu mezi abiri ashize Akarere kacu kari ku isonga na none mu gihugu mu turere tubyikorera neza aho serivisi zose twakwa n’abaturage tuzibaha 100%.”
Muri raporo yerekana ishusho y’uko abaturage babona imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye yakozwe na RGB mu mwaka ushize wa 2022, Akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa 3 n’amanota 84.9% mu gihugu ndetse kaza ku mwanya wa mbere mu Ntara y’iburasirazuba.
Ubukangurambaga kuri gahunda ya “Byikorere” kuri aba baturage bwakozwe n’intore z’inkomezamihigo ikiciro cya 10 zasoje urugerero zigera ku 1398, ariko ubukangurambaga bukaba bukomeje gukorwa kugira ngo abaturage barusheho gusobanukirwa no kwisabira serivisi.







