Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko bugiye kujya bukangurira abahinzi kuvugurura urutoki, aho nibura buri mwaka hagomba kuvugurwa hegitari 1,600 mu guteza imbere igihingwa ndangakarere cy’urutoki gihinzwe kuri hegitari 28,109 mu Karere kose.
Ibi ni byagarutsweho mu isozwa ry’umwiherero w’abayobozi bo mu Karere ka Ngoma wasojwe ku cyumweru, tariki 15 Nzeri 2024 aho waberaga mu Karere ka Kirehe.
Ikiganiro cyabanje cyatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque cyagarutse ku bijyanye no guteza imbere urutoki nk’igihingwa ndangakarere.
Mu Karere Akarere ka Ngoma urutoki ruhingwa kuri hegitari 28,109, urwa kijyambere ruhinze kuri hegitari 8,921. Amoko y’intsina zihingwa ni Injagi, Inkazikamwa, Imporogoma, Mujubs n’ibindi. Hari koperative eshanu zifite ubuzimagatozi kandi zikora neza, hari n’amatsinda 9 arimo ashaka ibyangombwa byo kuba koperative z’abahinzi b’urutoki.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ku bikorwa biteganyijwe kugira ngo babashe kuzamura iki gihingwa.
Yagize ati: “Tuzakangurira abahinzi kuvugurura urutoki aho nibura buri mwaka hagomba kuvugurwa hegitari 1,600 zigakorwa zikavugurwa aho nibura buri murenge ugomba kugira hegitari runaka.”
Mu bindi yavuze bizakorwa harimo gushyiraho uburyo bufatika bwo kubonera abahinzi Imbuto y’intsina no kubajyana kwigira ku babigezeho, aho bishoboka bazakangurira abahinzi kudatera ibishyimbo mu ntsina; no gufasha amatsinda yashinzwe kuba za koperative.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yagize ati: “Icyo dushaka gushyiramo imbaraga cyane ni kuvugurura igihingwa cy’urutoki bigaragara ko rushobora guhingwa kuri hegitari ibihumbi 28; igihe rero byaba bikozwe neza nk’uko twabiganiriyeho n’abandi bayobozi byatuma ubukungu bwacu butera imbere cyane ari nabwo bukungu bw’Akarere.”
“Akarere ka Ngoma kahisemo ubuhinzi bw’urutoki n’ubuhinzi bw’inanasi nk’ibihingwa ndangakarere turifuza rero kubishyiramo imbaraga kugira ngo uwaba ashaka igitoki cyiza amenye ko azagikura mu Karere ka Ngoma n’ushaka inanasi; binagendana no gushishikariza abashoramari gushora imari mu kongera agaciro k’ibikomoka ku bihingwa.”
Ubukungu bw’abatuye Akarere ka Ngoma bushingiye ku buhinzi n’ubworozi by’umwihariko igihingwa cy’urutoki kera cyane mu Murenge wa Rukira aho gihingwa ku buso bwa hegitari 4,436, ahaboneka umusaruro ugera kuri toni 79, 848 ku mwaka; rukaba rutunze abahatuye basaga ibihumbi 29.
Imibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage rya 2022 yerekana ko mu Karere ka Ngoma, ingo 102,589 zitunzwe n’ubuhinzi butandukanye aho igihingwa cy’ibigori kiri ku kigero cya 71.4%, urutoki 34.6%, umuceri 4.4%, amasaka 18.1%, ibyishimbo 84.3%,








