Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Bushobora (G.S Bushobora), riherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, bishimiye ibyumba by’amashuri birindwi, icyumba cy’umukobwa n’ubwiherero 13, bigiye gucyemura ikibazo cy’ubucucike bwagaragaraga muri iki kigo.
Ibi byumba by’amashuri byatwaye asaga miliyoni 110 Frw, byubatswe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa barimo RWACOF, kompanyi nyarwanda igemura ikawa mu mahanga.
Nyirakamana Dative, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo kuri iki kigo cya Bushobora, avuga ko mbere bahuraga n’ibibazo by’ubucucike mu ishuri abarimu bakagorwa no kwigisha abana, ariko ubu bikaba bigiye gukemuka bakiga neza.
Agira ati: “Abana bo mu wa mbere bigaga mu byiciro (shifts) bibiri bamwe bakiga mu gitondo abandi bakiga ikigoroba, wasangaga abana biga ari 70 cyangwa 80 mu ishuri, ntabwo abana bisanzuraga na mwarimu kubakurikirana byamugoraga, bigatuma imitsindire y’abana iba mibi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimiye aba bafatanyabikorwa bakorana na Leta mu guteza imbere igihugu cy’u Rwanda.
Ati: “Turashimira abafatanyabikorwa barimo RWACOF, bafashe mu nyungu babonye nabo baza gutera inkunga abo bafatanya nabo, bubatse ibyumba by’amashuri kuko ari byo babonaga ko dukeneye.”
Ababyeyi barerera kuri iri shuri, bavuga ko nabo bashimishijwe n’iki gikorwa, bemeza ko abana babo bagiye kwiga neza kurushaho.
Muhawenimana Rosine agira ati: “Umwana wannjye yigaga rimwe ku munsi kandi agomba kwiga kabiri, byose bitewe n’ikibazo cy’amashuri makeya. Ubu isomo yajyaga yiga rimwe ku munsi agiye kujya aryiga kabiri kandi umwarimu abashe gukurikirana neza abo yigisha.”
Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere tukigaragaramo abanyeshuri ari benshi mu mashuri cyane cyane ay’inshuke n’abanza, ubundi ugasanga hari abafata urugendo rurerure bajya kwiga. Niyo mpamvu Akarere kavuga ko hakenewe ubufatanye bwa Leta, imiryango itegamiye kuri Leta n’abikorera ngo ibi bibazo bibonerwe igisubizo.







