Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC) Ishami ry’Akarere ka Ngoma cyatangaje ko muri uyu mwaka bifuza guha amazi amashuri 12, amavuriro y’ibanze 8, utugari 52 mu rwego rwo kugeza amazi ahantu hakunze guhurira abantu benshi icyitswe ‘productive uses’.
WASAC yabitangaje mu mwiherero w’Akarere ka Ngoma uherutse kubera mu Karere ka Kirehe wari unagamije kurebera hamwe uko inzego zose zarushaho gukorera hamwe hagamijwe kugera ku ntego zikubiye muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho yo kwihutisha iterambere bita “National Strategy for Transformation (NST2)” iteganya kuzakora imyaka itanu aho kuba imyaka irindwi.
Kugeza ubu abaturage bagize Akarere ka Ngoma ni ibihumbi 404, abagera kuri 83% bahawe amazi.
Mu hantu hakunze guhurira abantu benshi harimo ibigo by’amashuri, ibigo Nderabuzima, Amavuriro y’ibanze (Poste de Sante), Ibitaro Bikuru, imirenge, utugari,
Binyuze muri iyi gahunda yo gutanga amazi WASAC yavuze ko yatangiriye mu bigo by’amashuri 14 aho bamaze guha agera kuri abiri, ibigo Nderabuzima byose bifite amazi, Amavuriro y’ibanze 8 ntabwo afite amazi hamwe n’imirenge yose, utugari 52 ntidufite amazi.
Umuyobozi w’Ishami rya Ngoma mu Kigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), Kanamugire Vedaste, yagize ati: “Kugeza uyu munsi turi kuri 83.05% by’abaturage ba Ngoma bafite amazi tukaba duteganya ko umushinga wa Sake nurangira bizagera nko kuri 90% ndetse Sake ya Kabiri yarangira tukagera ku 100%.”
“Hari ibikorwa byinshi bizakorwa aho Sake ya mbere izarangira vuba aha mu kwezi kwa 12 ku itariki 24, nirangira uretse no kongera ingo zisanganwe amazi n’izari ziyasanganywe zitayabona uko bikwiriye zizahita ziyabona mu bwinshi no mu bwiza.”
Akomeza agira ati: “Hariya hantu hakunze guhurira abantu benshi nk’amashuri, ibigo nderabuzima, Poste de Sante, MCC, utugari n’ahandi turabaha amazi mu rwego rw’Igihugu rwo kugeza amazi ahantu hakunze guhurira abantu benshi kandi turifuza ko byarangirana n’uyu mwaka 2024/025.”
Muri gahunda nshya yo kwihutisha Iterambere, NST2 byitezwe ko hazongerwa ikoreshwa ry’ingufu zisubira ku kigero cya 60%. Ni nako ingano y’amazi n’ingufu z’amashanyarazi bizagerwa hose mu Gihugu.







