Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kinyonzo, Umurenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma, barishimira urwego bagezeho mu iterambere kubera kwibumbira muri koperative y’abahinzi b’imboga n’imbuto.
Ibi babwiye MUHAZIYACU ubwo Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma wamamazaga umukandida wawo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Chairman Kagame Paul n’Abadepite bawo mu mirenge ya Rukumberi na Kazo kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Nyakanga 2024.
Umuhinzi, Nzeyimana Jean Claude, yavuze ko Koperative ‘Kafrika’ ihinga imboga n’imbuto nk’Ibitunguru, Amashu, Intoryi, Karoti, Beterave n’inyanya mu mudugudu w’Amabumba mu gishanga bita Musenyi, ikaba ifite abanyamuryango 58, abagore ni 36, abagabo ni 22.
Ati: “Iyi koperative imaze imyaka 8 ihinga imboga n’imbuto ariko ubu nakubwira ngo kuva umukuru w’Igihugu adushishikarije kwibumbira mu makoperative twagerageje ku bikora, icyo gishanga nta musaruro cyaduhaga, natwe ubwacu nta nyungu twagiraga kuko twahingaga ibijumba, ibishyimbo n’ibindi bidasobanutse.”
Akomeza agira ati: “Ariko tumaze kwibumbira mu makoperative twahinze imboga muri icyo gishanga, ariko ubu nakubwira tumaze kugera kuri byinshi ari umugabo urimo yagerageje kongera inzu abamo, agerageza kwigeza kuri byinshi nko kugura inka, ndetse ubu n’umudamu ntawumugurira igitenge abikesha iyo koperative.”
Yavuze ko koperative igenera buri munyamuryango amafaranga yo kumutunga, ndetse ngo imaze kwerekera abanyamuryango n’abari hanze uko bakagombye kubyaza ubutaka umusaruro bakoresheje guhinga imboga.
Ati: “Tumaze kugera aho tweza uruboga rw’Ishu aho urwabaye ruto ruba rufite ibiro bibiri n’igice, iyo rubaye runini ruba rufite hagati y’ibiro bitatu na bitanu biterwa n’igihe twahinzemo. Nk’umufashamyumvire nkaba n’Umujyanama nasanze bahinga umurima uko wakabaye ubugari bwawo n’Ari n’ibindi, tuberekera uko tugomba gucamo umutabo ufite metero imwe.”
“Tukawutera, hagati y’igitunguru n’ikindi haba harimo Sentimetero 10 noneho hagati y’umurongo n’undi tugashyiramo Santimetero 20, iyo uwo mutabo tuwugurishije byibuze uri buhagarare ibihumbi 10 Frw, wareba ugasanga Are imwe dushobora kuyisaruramo amafaranga arenga ibihumbi 100 Frw. Ubu nkubwire nkanjye natangiye kongera inzu y’amabati arenze 80; ubwo urumva ko ari kwiteza imbere ubikesheje imboga.”
Naho umuhinzi, Nirere Frazia, yavuze ko gukorera muri koperative byabafashije kandi bitandukanye na kera.
Ati: “Ubu buri kimwe cyose ukeneye muri koperative urakibona, mbere umuntu ntabwo yamenyaga mugenzi we ngo amenye icyo ari cyo, Kagame yarakoze yaduteje imbere kuko byamfashije gushyira umwana wanjye mu mashuri ubu ararangije sekondari; mbese koperative yangurije amafaranga ndihirira umwana.”
Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yagize ati: “Dufite amakoperative menshi hari ayatangiye mbere agenda acika intege ariko iteka iyo ubonye ikibazo niko gushaka igisubizo, ubu dufite amakoperative menshi arenga 200, ariko dufite agera ku 100 amaze kwiyubaka.”
Yasabye abaturage n’abanyamuryango gutora umuryango FPR-Inkotanyi batora Chairman wayo, Kagame Paul kugira ngo ibyagezweho byiza bikomeza byiyongere.







