Mupenzi Thacien ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi wo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, mu buhamya bwe aragaragaza uko yabagaho nta mutekano na muke muri Tanzania, uko yatahutse n’inama yagiriwe akiteza imbere abikesha inka yasigaranye ndetse n’imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024, ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’Abakandida Depite.
Mupenzi Thacien yatangiye agaragaza ibizazane yahuraga nabyo igihe yari impunzi nyuma akaza gutahuka abikesha FPR Inkotanyi.
Ati” Ngiye kubagaragariza ibyiza FPR yangejejeho, ndi umwe mu banyamuryango bayo kandi sinayivamo, ndi umwe mu Banyarwanda batahutse baturutse mu gihugu cya Tanzania, mpereye ku mutekano mu by’ukuri aho twari turi ntitwari dufite umutekano mwiza. Iyo wabaga wagiye kugurisha inka ukazana amafaranga ntiwararaga mu nzu, byagusabaga kurara mu bihuru.”
Yakomeje agira ati” Inka ntabwo washoboraga kuzimarana ukwezi batarazikwiba, wabaga ufite inka 500 bakazitwara bakazitwarana n’umushumba, ariko dufite umutekano inka turaziragira zikamara umwaka utumva ngo abantu bibwe inka, ibyo ntawundi tubikesha ni FPR n’umukandida wacu Paul Kagame niyo mpamvu tuzahagararana na we.”
Nyuma y’aho Mupenzi ageze mu Rwanda azanye n’inka ngo yarazisonzanye kubera ahanini ubumenyi budahagije mu bworozi n’imiterere y’aho yaziragiraga nyuma aza kugirwa inama.
Ati” Nazanye inka 150 njyewe ubwanjye, tugeze mu Rwanda bitewe n’uko hari Pariki, hari ukorora muri karandaranda inka ziza gupfa kubera inkurikizi y’izuba n’amazi atarabagaho, naraziragiraga nkazisonzana na zo ubwazo zikansonzana. Aho haziye isaranganya ry’ubutaka, badukanguriye korora kijyambere mva kuri izo nka ndamanuka ngura inka 40, mu by’ukuri babidukangurira numvaga bidashoboka.”
Mupenzi ahamya ko byamuhinduriye ubuzima ubu ntakijya Sofiya na Kizinga guhaha kawunga kuko ngo we kimwe n’abandi borozi birirwaga bahetse udufuka bajya banava guhaha Uganda nyuma yo kugurisha Inka zabo.
Uyu mworozi wabigize umwuga avuga ko ubu asigaye afite kawunga ihagije anasagurira amasoko kandi abikesha amata y’inka ze aho asigaye agemura umukamo wa litiro 200 ku munsi bitandukanye na mbere aho atabonaga amata anahagije umuryango we.” Kumutora ni ukwiteganyiriza.”
Umukandida depite w’Umuryango FPR-Inkotanyi Mussolini Eugène yavuze ko Rwimiyaga yari igizwe na Pariki y’Akagera nta terambere rihari ariko ubu ngo ni umwe mu mirenge iteye imbere aho abaturage bahinga bakeza, abana bakiga barya ku ishuri ndetse bakajyayo ababyeyi babahaye amata byose ngo babikesha imiyoborere myiza ya FPR -Inkotanyi.






