Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko abakorerabushake bagera ku 70,000 bamaze guhugurwa mu rwego rwo kwitegura amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe kuba kuva ku wa 10 Ukwakira kugeza ku wa 15 Ukuboza 2026.
Aba bakorerabushake bazagira uruhare mu gufasha NEC gutegura no kuyobora ibikorwa bitandukanye by’amatora, aho biteganyijwe ko bazongera guhugurwa ku migendekere y’amatora nyirizina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko hafi y’aba bakorerabushake bose bamaze guhabwa amahugurwa ku mategeko n’amabwiriza mashya agenga amatora.
Ati: “Hafi abakorerabushake 70, 000 bamaze guhugurwa ku mategeko n’amabwiriza mashya agenga amatora, kandi vuba bazahugurwa ku migenekere y’amatora nyirizina.”
Amatora y’inzego z’ibanze azatangira ku wa 10 Ukwakira 2026, arangire ku wa 15 Ukuboza 2026. Mbere y’uko atangira, NEC iteganya gutangira kwakira indorerezi zizakurikirana ibikorwa by’amatora guhera ku wa 1 Ukwakira 2026.
Aya matora azatangirira ku rwego rw’Umudugudu, akomereze ku Kagari, Umurenge n’Akarere, aho hazatorwa abayobozi n’abagize inzego z’imiyoborere zegerejwe abaturage.
Hazatorwa kandi abagize Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, kuva ku nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’igihugu.
NEC yatangiye kongerera ubushobozi abakorerabushake kuva muri Kamena 2026, aho bahuguwe ku Itegeko Ngenga rishya ryo mu 2026 rigenga amatora ndetse n’inzego zizatorwa.
Amahugurwa yanibanze ku mahame agomba kuranga abakorerabushake b’amatora, arimo ubutabera, gukorera mu mucyo, kuzuza inshingano no gukorana n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa.
Musabyimana yavuze ko abakorerabushake bagomba kumenya neza ingengabihe y’amatora, intambwe imaze guterwa mu myiteguro ndetse n’inshingano bazaba bafite mu gihe cy’amatora.
Mu rwego rwo gutegura aya matora, NEC yagiranye ibiganiro na ba Guverineri b’Intara, abagize Komite Nyobozi n’Inama Njyanama z’Akarere, inzego z’umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye ibyiciro byihariye ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Muri ibyo biganiro harebwe ingamba zirimo gutegura sites z’itora, kugena ahazatorerwa no kureba ko ibikoresho bikenewe bihari, kugira ngo abaturage bazabashe gutora mu mutekano.
Ku wa 16 Nzeri 2026, Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, n’intumwa yari ayoboye bagiranye ibiganiro na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ku myiteguro y’amatora no ku kurengera uburenganzira bwa muntu mu gihe cy’amatora.
Ku wa 17 Nzeri 2026, Gasinzigwa n’abandi bayobozi ba NEC kandi bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolee Uwimana, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’abandi bafatanyabikorwa. Muri ibyo biganiro hanibanzwe ku uruhare rw’abagore mu matora, haba mu gutora ndetse no kwiyamamariza imyanya itandukanye izatorerwa.






