Mu myaka itanu ishize, ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa mu Karere ka Kirehe bwavuye kuri hegitari 1,772 mu 2021 bugera kuri 3,835 mu 2026, bivuze ko bwikubye inshuro 2.16, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Ibi byagarutsweho kuri wa 10 Nzeri 2026, ubwo mu Karere ka Kirehe habaga igikorwa cyo kugaragaza ibyakozwe n’Inama Njyanama muri manda y’imyaka itanu ishize, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dusigasire ibyagezweho, twihute mu iterambere, umuturage ahore ku isonga.”
Muri iki gikorwa, hagaragajwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Inama Njyanama ndetse n’ibikorwa by’ingenzi byagezweho muri manda ya 2021–2026 iri kugana ku musozo.
Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe igizwe n’abajyanama 17, barimo abagore umunani n’abagabo icyenda, batowe mu kwezi k’Ugushyingo 2021.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Prof. Dr. Callixte Kabera Callixte, yavuze ko mu myaka itanu ishize hari ibikorwa byinshi byagezweho, bikubiye mu nkingi z’ingenzi z’imiyoborere y’Igihugu zirimo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.
Mu byibanzweho harimo guteza imbere ubuhinzi bwuhirwa, aho ubuso buhingwaho hifashishijwe kuhira bwaguwe mu bice bitandukanye by’Akarere.
Ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa bwavuye kuri hegitari 1,772 mu 2021 bugera kuri hegitari 3,835 mu 2026. Ibi bivuze ko bwiyongereyeho hegitari 2,063, bingana n’izamuka rya hafi 116%. Ni mu gihe hegitari 146 zuhiwe hakoreshejwe imirasire y’izuba.
Prof. Kabera yavuze ko ubuso bwuhirwaga bwiyongereye cyane, cyane cyane mu mirenge ya Nasho, Mahama na Mpanga, ndetse hakongerwaho n’ubuhinzi bwuhirwa hifashishijwe imirasire y’izuba mu Murenge wa Musaza.
Ubwo bwiyongere bwafashije kongera ubushobozi bw’abahinzi bwo kubona umusaruro mu bihe bitandukanye by’umwaka, bityo abahinzi bakabona ibibatunga ndetse n’umusaruro basagurira amasoko.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko impinduka zigaragara muri Kirehe ari igipimo cy’iterambere ryagezweho mu myaka ishize.
Ati: “Abazi Kirehe kera n’abayibona uyu munsi, ngirango ni igipimo cyiza cy’imiyoborere dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’ubuyobozi bwiza dufite, yaba ari mu iterambere rigaragarira ku maso cyangwa ubukungu bufatika bushingiye ku byo dufite nk’Akarere, ariko n’ubuzima bw’umuturage.”
Guverineri Rubingisa yavuze ko mu byakongerwamo imbaraga muri manda itaha harimo gukomeza kongera ubuso buhingwa no guteza imbere ubuhinzi bukoresha kuhira.
Yagaragaje kandi ko Kirehe ifite amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari ndetse n’ubucuruzi, bitewe n’umwanya ifite ku mupaka.
Ati: “Kongera ubuso buhingwa no kubukora mu buryo bwuhira, Kirehe ifite amahirwe yo kuzamura ubukerarugendo, iri ku mupaka niho abenshi binjirira, no kureba ishoramari rishingiye ku mahirwe bafite, umuturage kumuvana mu bukene na we akabigiramo uruhare.”
Mu bindi bikorwa byibanzweho mu buhinzi harimo gahunda yo guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe aho kuva mu 2021 kugeza mu 2026, ubuso bwahujweho ubutaka ku bigori bwavuye kuri hegitari 25,000 bugera kuri 26,272, bwiyongeraho 5%.Ku bishyimbo, ubuso bwavuye kuri hegitari 33,358 bugera kuri 35,221, bingana n’izamuka rya 6%.
Ku muceri, ubuso bwagumye kuri hegitari 1,632, mu gihe ku myumbati na bwo bwagumye kuri hegitari 800. Soya ni kimwe mu bihingwa byagaragaje izamuka rikomeye, aho ubuso bwavuye kuri hegitari 600 bugera kuri 1,167, bingana n’izamuka rya 95%.
Ku birayi, ubuso bwavuye kuri hegitari zeru mu 2021 bugera kuri hegitari 600 mu 2026, bingana n’izamuka rya 100%. Ku mboga n’imbuto, ubuso bwagumye kuri hegitari 1,600.
Naho ku rutoki, ubuso bwavuye kuri hegitari 20,050 bugera kuri 25,400, bingana n’izamuka rya 27%.
Ibyagezweho muri iyi manda bigaragaza ko ubuhinzi, by’umwihariko ubuhinzi bwuhirwa no guhuza ubutaka, bwabaye imwe mu nkingi z’iterambere ry’Akarere ka Kirehe, mu gihe ubuyobozi butaha butegerejweho gukomeza kubyubakiraho hagamijwe kongera umusaruro no kuzamura imibereho y’abaturage.












