Ikipe ya APR FC yitwaye neza mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, itsinda Les Aigles du Congo ibitego 3-0 kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026.
Iyi ntsinzi yayifashije gukuraho igihombo cy’igitego 1-0 yari yagize mu mukino ubanza, bityo ikomeza mu cyiciro gikurikiraho itsinze ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
APR FC yatangiye umukino isatira cyane izamu rya Les Aigles du Congo, ikomeza gushaka igitego cyayifasha kwishyura icyari cyayitandukanyije n’iyi kipe mu mukino ubanza.
Ku munota wa 27, APR FC yabonye uburyo bukomeye bwo gufungura amazamu. William Togui yahaye umupira mwiza Mamadou Traoré, ariko uyu mukinnyi ntiyabasha kuwushyira mu izamu n’umutwe.
APR FC yakomeje gusatira, aho Cheick Djibril Ouattara, Amani Michel na Mel Dao bagiye babona uburyo bwo gutsinda ariko ntibabubyaze umusaruro.
Ku munota wa 31, APR FC yafunguye amazamu ibifashijwemo na Cheick Djibril Ouattara. Igitego cyaturutse ku mupira wari utewe na Mamadou Traoré, umuzamu wa Les Aigles du Congo agerageza kuwukuramo, ariko umupira usanga Ouattara ahagaze hafi y’izamu ahita awushyira mu rushundura.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC iri imbere igitego 1-0, nyuma y’iminota 45 yaranzwe no guhangana gukomeye no gusatirana ku mpande zombi.
APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ikomeza gusatira, maze ku munota wa 59 ibona igitego cya kabiri.
Ishimwe Christian yatsinze iki gitego kuri kufura nziza, umupira unyura ku muzamu wa Les Aigles du Congo ujya mu izamu.
Iki gitego cyatumye APR FC ihindura ibintu ku giteranyo cy’imikino yombi, kuko yahise igera ku ntsinzi ya 2-1.
Ku munota wa 77, APR FC yabonye penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe Cheick Djibril Ouattara mu rubuga rw’amahina.
Ouattara ni we wayiteye, ayishyira mu izamu atsindira APR FC igitego cya Gatatu.
Umukino warangiye APR FC itsinze 3-0, bityo nyuma yo gutsindwa 1-0 mu mukino ubanza, ikomeza mu cyiciro gikurikiraho cya CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 3-1.






