MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
16/09/2026
Munyazikwiye Faustin, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera yasobanuye uko ubukungu bw'Akarere bwagiye buzamuka

Munyazikwiye Faustin, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera yasobanuye uko ubukungu bw'Akarere bwagiye buzamuka

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera bishimira ko mu myaka itanu (5) ya manda yabo, Akarere kageze kuri byinshi, birimo kongera ingengo y’imari y’Akarere n’imisoro ku kigero gishimishije, ibyo bikajyana no kubikoresha neza mu kwita ku mibereho myiza y’abaturage, kuzamura ubukungu bw’Akarere n’ibindi bikorwa bifasha abaturage gutera imbere.

Mu birebana no kwinjiza imisoro yeguriwe uturere, mu kwaka wa 2021-2022, Akarere ka Bugesera kinjije agera kuri miliyari 3.4 frw, aho nayo yakomeje kwiyongera bitewe n’ingamba n’intego Akarere kagendaga kiha kugira ngo kagere ku musaruro wifuza. Ubu Akarere ka Bugesera muri uyu mwaka wa wa 2025-2026 kinjije agera kuri 7,471,680,000Frw

Ibi biri mu biherutse kugaragazwa n’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera ubwo yamurikaga ibyo bagezeho muri manda y’imyaka itanu basoje(2021-2026).

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, yagaragaje uko Inama Njyanama yatoye ingengo y’imari nk’uko biteganywa ndetse ikurikirana uko yagiye ishyirwa mu bikorwa n’imikoreshereze yayo.

Ati: “Kuva mu mwaka wa 2021 kugeza 2025, Akarere kakorewe ubugenzuzi kakabona nta makemwa (Clean report) muri raporo y’umugenzuwi w’imari ya Leta, mu gihe mbere yaho katari bwagere kuri icyo gipimo. Ibyo bigaragaza umuhate w’Ubuyobozi bw’Akarere n’Inama Njyanama mu gukurikirana imikorere n’imikoreshereze myiza y’ingengo y’imari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard akaba n’umwe mu bagize inama njyanama y’Akarere iri gusoza manda yayo y’imyaka itanu, agaragaza ko iterambere Bugesera igezeho irikesha ubufatanye bw’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage.

Yagize ati: “Akarere kacu gakomeje gutera imbere bigaragara kandi impinduka tubona ni umusaruro w’impinduka zihuriweho, n’ubuyobozi, Inama Njyanama y’Akarere, iz’Imirenge, abaturage muri rusange n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Ibyo tumaze kugeraho biduha icyizere ko dukomeje gukorera hamwe tuzagera ku bindi byinshi kandi byiza kurushaho.”

Depite Mukandanga Speciose asanga Akarere ka Bugesera kageze kuri byinshi ariko kandi ko hagikenewe ishoramari, ati: “Iyo ugendereye aka Karere, ukareba mu myaka ishize uko kari kameze ni uko gahagaze uyu munsi. Hari byinshi byo kwishimira kandi mu nkingi zose z’imiyoborere, ariko nanone hakaba hakiri urugendo. Haracyari urugendo kuko iterambere twifuza, gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere, hari byinshi ikeneye gukora, ikeneye imbaraga nyinshi cyane mu bukungu.”

Akomeza ati “Aka Karere rero gafite amahirwe menshi. Birasaba ko habaho gukurura abashoramari cyane kugira ngo bashyiremo imbaraga, rya terambere bifuza rizagerweho.”

Mu mwaka wa 2021-2022, ingengo y’imari y’Akarere ka Bugesera yari miliyari 24.8 frw. Iyi ngengo y’imari yagiye izamuka buri mwaka, aho iya 2026-2027 yatowe uyu mwaka ingana na miliyari 49.9 frw.

Iyaguka ry’ingengo y’imari y’Akarere ka Bugesera, muri rusange ryiyongeyeho 101% kuva mu mwaka wa 2021, mu gihe ingamba zo gukusanya imisoro yeguriwe uturere zatumye igera kuri 91.4%.

Mu myaka itanu kandi, Inama Njyanama yafashe ibyemezo bingana 379 muribyo 363 byashyizwe mu bikorwa, naho ibyemezo 16 bikaba aribyo byari bigikurikiranwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko ubufatanye bwaranze Inama Njyanama y’Akarere n’izindi nzego byatanze umusaruro w’iterambere ry’Akarere
Depite Mukandanga Speciose abona ko Akarere ka Bugesera kageze ahashimishije mu ishoramari n’imibereho myiza y’abaturage
Peresida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin avuga ko kongera ingengo y’imari n’imisoro no kubikoresha neza byatumye bagera ku musaruro mwiza muri manda y’imyaka 5

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Irushanwa ‘Kirehe Open Volleyball’ ryagarutse nyuma y’imyaka itatu ritaba

Irushanwa 'Kirehe Open Volleyball' ryagarutse nyuma y'imyaka itatu ritaba

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU