MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Bujuje umwaka bakora siporo ikorwa nijoro yiswe “Kibungo Night Run” hatangwa ibihembo  

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
22/08/2024

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024 mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma bishimiye umwaka bamaze bakora siporo ikorwa nijoro yiswe “Kibungo Night Run” hatangwa ibihembo ku bafatanyabikorwa bitwaye neza barimo Igorero ry’abagore rya Ngoma, abaturage, Ingabo z’ u Rwanda zikorera  i Kibungo, Jibu n’abandi.

Ni siporo ifasha abatuye mu mujyi wa Kibungo kugira ubuzima bwiza no gutambutsa ubutumwa butandukanye ndetse bijyana no kwishimira ibikorwaremezo bahawe nka Sitade n’ imihanda myiza icaniye.

Iyi siporo rusange yatangijwe ku wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2023, mu murenge wa Kibungo kuri sitade ya Ngoma, ikaba ikorwa buri wa Kane guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Kibungo Night Run yitabiriwe n’abaturage benshi batandukanye biganjemo urubyiruko bari kumwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, bahurira ahateganyijwe maze bagakora siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane (run), buhoro (Jog) no kugenda n’amaguru (Walk) ndetse n’ubutumwa butandukanye.

Mu bahawe igihembo cy’ishimwe harimo: Umuturage utarigeze usiba na rimwe, Igororero ry’abagore rya Ngoma, Polisi, Ingabo z’u Rwanda, RDF, MTN, Jibu, abatoza bakoreshaga siporo n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie wari wayitabiriye yashimiye abaturage, abafatanyabikorwa n’Umurenge wa Kibungo watangije iyi siporo ikomeje gufasha abawutuye.

Yagize ati: “Hari abatanze amazi n’uyu mwanya murayabona, hari abatoza n’abaganga badufasha gupima indwara zitandura kugira ngo tumenye uko ubuzima bwacu buhagaze kandi cyikaba ari igikorwa gikomeza kandi siporo ni ubuzima.”

Mu bundi butumwa yatanze, yagarutse ku kwirinda icyorezo cy’ubushita bw’inkende.

Ati: “Ubushita bw’inkende mu by’ukuri burahari hari bake nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangarije Abanyarwanda,  dufite ingamba zo kwirinda.”

Yababwiye ko ubwo bushita nk’inkende bwandurira mu mibonano mpuzabitsina 90%, abwira urubyiruko kandi ko ntaho budafata, ababwira ko bagomba gukaraba intoki bakagira isuku kuko 10% biterwa no kutagira isuku.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Ibiti bya kawa birenga miliyoni eshanu bigiye gusazurwa

Ngoma: Ibiti bya kawa birenga miliyoni eshanu bigiye gusazurwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU