MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Babiri bagurishaga ibikoresho byubakishwaga amashuri batawe muri yombi

EditorYanditswe na Editor
26/08/2020
Muri iyi karita ahari ibara ry'umutuku ni ho hagaragaza aho Akarere ka Ngoma gaherereye (Ifoto: Internet)

Muri iyi karita ahari ibara ry'umutuku ni ho hagaragaza aho Akarere ka Ngoma gaherereye (Ifoto: Internet)

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Gashanda mu kagari ka Giseri yafashe Niyotwizera Faustin w’imyaka 26 na Basigayabo Jean Pierre w’imyaka 28 , bari abazamu ku ishuri ribanza rya Murambi aho barindaga ibikoresho byubakishwaga ibyumba by’ayo mashuri.

Iyi nkuru MUHAZIYACU ikesha Polisi y’u Rwanda, ivuga ko bakurikiranweho kugurisha bimwe mu bikoresho birimo sima, amatafari, amazi n’imitarimba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bagabo bafashwe nyuma y’aho abakozi baje kubaka mu gitondo bakabura ibikoresho.

Ati: “Ushinzwe ibikoresho yazindutse ajya kubitanga asanga haraburamo amatafari 500, imitarimba 7 n’imifuka 4 ya sima. Bariya bagabo kandi banagurishije amajerikani 30 y’amazi yagombaga kugoreshwa bubaka. ”

CIP Twizeyimana avuga ko bariya bagabo bamaze gufatwa bemeye icyaha bajya kwerekana abo bagurishije ibyo bikoresho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kujya bafata neza ibikorwa Leta ibagezaho bakirinda kubyikubira anabasaba ubufatanye na Polisi mu kurinda ibyagezweho.

Ati: “Ari abaguze biriya bikoresho ndetse n’ababigurishije bafatanyije icyaha. Nta kuntu umuntu yagura ibikoresho byubakishwaga amashuri y’abana b’abaturarwanda, na bo bafite ubufatanyacyaha. ”

Bariya bazamu ndetse n’uwaguze bimwe muri biriya bikoresho akajya kubyubakisha iwe ari we Uwitonze Theogene w’imyaka 37 bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gashanda kugira ngo urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rutangire iperereza.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaNgoma

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Amezi ane ikiraro cya Kanyonyomba gicitse, ubuhahirane bwarahungabanye (amafoto)

Amezi ane ikiraro cya Kanyonyomba gicitse, ubuhahirane bwarahungabanye (amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU