MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Amezi ane ikiraro cya Kanyonyomba gicitse, ubuhahirane bwarahungabanye (amafoto)

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
26/08/2020
Ikiraro cya Kanyonyomba  i Gashora cyaratembanwe kuva mu ntangiriro za Gicurasi(Ifoto: Manishimwe N)

Ikiraro cya Kanyonyomba i Gashora cyaratembanwe kuva mu ntangiriro za Gicurasi(Ifoto: Manishimwe N)

Abaturage bo mu turere twa Bugesera na Ngoma barataka ingorane z’ubuhahirane bumaze amezi ane bwarahagaritswe n’icika ry’ikiraro cya Kanyonyomba, mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.

Iki kiraro cyatembanwe n’ibiza kivaho burundu, umuhanda ucikamo kabiri, bitewe nuko umugezi wa Kanyonyomba wuzuye muri Gicurasi 2020. Kuva ubwo kugeza ubu, abaturage bagorwa no kwifashisha ubwato buto bita ‘Impanja’ mu guhahirana.

Hashize amezi ane uyu muhanda waracitse uratandukana (Ifoto: Manishimwe N)

Abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bahuriza ku ngaruka nyinshi  icika ry’iki kiraro cyo mu  muhanda Ngoma -Bugesera ryateje zirimo n’ihungabana ry’ubuhahirane, mu gihe iyi nzira ari yo yafatwaga nk’iy’ubusamo mu guhahirana n’abo mu bice birimo n’Umujyi wa Kigali.

Nikobukeye Jean Claude, Umumotari wo mu Murenge wa Rukumberi ati: “Iki kiraro cyateje ikibazo, ubu ni ukwambuka mu bwato, moto nanjye kwambuka mu bwato rimwe ni 700frw. Umugenzi we ni amafaranga 200 kugenda gusa, ubwo no kugaruka ni andi, Leta ikwiye kudufasha iki kiraro kigasanwa tukongera kubona ubuhahirane na Bugesera na Kigali.”

Mukamazimpaka Djamira wo mu Murenge wa Gashora ati: “Turi kugorwa n’amafaranga yo kwambuka mu bwato, iyo nje guhinga ntanga amafaranga 100frw yo kwambuka no gusubirayo nkatanga andi  buri munsi ku muntu umwe. Twifuza ko Leta yadukorera ikiraro pe, kuko n’iyo turi mu bwato tuba dufite impungenge zo kwandura Coronavirusi kuko hari ubwo tuba turundanye kandi duhererekanya amajire,…”

Mu buryo bugoranye ubu abaturage bamaze amezi ane guhahirana hagati ya Bugesera na Ngoma hifashishwa ubwato, kandi bibasaba kwishyura kugira ngo bambutswe (Ifoto:Manishimwe N)

Icyo abaturage bahurizaho ni ugusaba ko iki kiraro cyasanwa vuba, bitaba ibyo hagashyirwaho uburyo bwo guhanga inzira ku ruhande, bigakuraho na bamwe mu baturage babura amafaranga yo kwishyura ubwato bakajambagira mu mazi; ku buryo bashobora no kurohamamo bagapfa.

Baganizi Patrick Emile, Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorerezi – RTDA yabwiye MUHAZIYACU hari impamvu iki kiraro cyatinze kubakwa ariko ko ubu hari gahunda yo gushyira ikiraro cy’agatekanyo kuri uyu mugezi wa Kanyonyomba vuba.

Ati: “Turimo dushaka kubaka ikiraro cyaba kibafasha by’agateganyo bazajya banyuraho n’amaguru n’amagare, turateganya ko mu mpera z’iki cyumweru imirimo yagombye kuba yatangiye…kizubakwa n’abasirikare, kandi twizeye ko ibikorwa bizihutishwa; rwose natwe  kiriya kibazo turakizi kimaze iminsi. Noneho ikindi kiraro kirambye kizubakwe mu kubaka uriya muhanda wa Ngoma-Ramiro.”

RTDA  itangaza ko icyo kiraro cy’agateganyo  kizubakwa ku mugezi wa Kanyonyomba i Gashora, kizaba ari icy’abanyamaguru, amagare na moto;  nta modoka izemererwa kukinyuraho ahubwo zizajya zitegerereza hakurya no hakuno abamaze kucyambukiraho.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kucyubaka  bizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 97, kandi  ngo bigomba gukorwa bikarangira mu gihe kitarenze  amezi abiri.

Aho ikiraro cya Kanyonyomba cyari giteretse ni uko habaye (Ifoto Manishimwe N)
Ikiraro cya Kanyonyomba i Gashora mbere gato y’uko gitembanwa n’umwuzure muri Gicurasi 2020 (Ifoto:Manishimwe N)
Aho ikiraro cya Kanyonyomba giherereye ni hirya y’iki kiraro gikoze neza cya Gashora kiri hejuru y’Umugezi w’Akagera ku muhanda Ngoma- Bugesera (Ifoto: Manishimwe N)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraAkarere ka NgomaBugeseraimihandaKanyonyombaNgomaNgoma-BugeseraNgoma-Bugesera-NyanzaRTDA

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu batatu

Rwamagana: Impanuka y'imodoka yahitanye abantu batatu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU