Inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba zibukije abakuru b’imidugudu bo mu Karere ka Ngoma gusubira ku muco wo gukoresha ikayi y’umudugudu kugira ngo bashobore kugenzura neza abakora ibyaha batorokera mu yindi midugudu.
Ibi byavugiwe mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nzeri, yahuje Abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere
Umukuru wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CP Emmanuel Hatari yagize ati:”Ese byagenze bite ko ikayi y’umudugudu itagikoreshwa? Turasaba abakuru b’imidugudu bongere kuyikoresha.”

CP Hatari agaruka ku kamaro ko gukoresha ikayi y’umudugudu, yagize ati :”Ba bantu bakora ibyaha bitandukanye ntabwo bava iyo bari ngo baze bakore ibyaha nko kwiba muri Kibungo badafite aho bacumbitse, aha niho duhera twibaza ngo ya kayi y’umudugudu irakoreshwa ibaye ikora aba bakora ibyaha twabamenya hakiri kare, ukamenya ngo ayo makuru ari mu ikaye arazamuka akajya mu kagari, nabo bakayageza ku murenge gutyo gutyo tukarushaho kugira uruhare mu mutekano wacu.”
Iyi ngingo ijyanye n’umutekano yakomojweho, mu gihe hari hashize igihe kitari gito abatuye mu bice by’Umujyi wa Ngoma, mu Murenge wa Kibungo bataka ubujura bwa hato na hano burimo ubwo kumena inzu, hakibwa ahanini ibikoresho byo mu nzu birimo za televisiyo, telefoni, mudasobwa, amapasi, n’ibindi.
Gukoresha neza iyi kayi y’Umudugudu ngo byafasha mu gukumira no kurwanya ibyo byaha n’ibindi bihungabanya umutekano; no kugera ku ntego yo kugira imidugudu n’utugari bitarangwamo icyaha.

Nduwimana Emmanuel Umukuru w’Umudugudu wa Rukiza, mu Kagari Akazima , Umurenge wa Karembo yemeza ko hari imidugudu idakoresha ikayi y’umudugudu nabo bikabangiraho ingaruka,
Yagize ati: “Ikayi y’umudugudu ikoreshwa ku winjiye n’usohotse mu mudugudu, abatayikoresha, muri iyo midugudu niho usanga abantu benshi bajya gukora ibyaha mu yindi midugudu kuko baba batazwi, nk’ikibazo cy’abahohotera abana usanga ari abantu batazwi mu mudugudu.”
Uzamukunda Jacqueline ni umujyanama mu nama njyanama y’Akagari ka Kibonde, mu Murenge wa Sake avuga ko ubukangurambaga bw’ikayi y’umudugudu bukwiye kureba impande zombi haba abayikoresha n’abatayikoresha,
Yakomeje agira ati:”Kutayikoresha birabangamye kuko amakuru yose ntatangwa, naho bayikoresha naho bisaba ko bongeramo agatege kuko hari nk’aho umenya umuturage uhatuye kuko yagiranye ikibazo nabo akorera cyangwa abo akoresha, ni yo mpamvu ikayi y’umudugudu ikwiye gukoreshwa neza.”
Ibiganiro byatanzwe muri iyi nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma byibandaga cyane ku ruhare rw’abayobozi mu kuzuza inshingano zabo.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yagarutse ku cyo umuyobozi wese yitezweho, ati:”Twatangije ibikorwa by’ubukangurambaga mu kunoza imikorere n’imikoranire y’ubuyobozi n’ibyiciro bitandukanye yaba mudugudu na mutwarasibo, tukirinda amakimbirane yaterwa n’uko dutanga serivisi nabi, ahubwo tugatanga serivisi zihuse umuturage ku isonga kugira ngo ibyo asaba abibonere ku gihe. Ibyo dukora byose twese inshingano zirangana.”
Muri iyi nama mpuzabikorwa y’akarere, abayitabiriye bamurikiwe imihigo 89 y’Akarere ka Ngoma muri uyu mwaka wa 2021-2022 igabanyije mu bice bitatu nkingi z’ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere.








