Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo abaturage bamurikiwe ibyagezweho mu myaka itanu ishize, bashima ibyagezweho byongereye iterambere ahanini bishingiye ku bikorwaremezo birimo amashanyarazi, amazi, n’ibyumba by’amashuri ; bagaragaza n’ibindi bifuza.
Iyi nama mpuzabikorwa iba buri mwaka, iyateranye kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri i Gatsibo yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Tujyanemo twese mu mihigo, twimakaza imiyoborere ishingiye ku muturage.”
Akomoza ku iterambere Akarere ka Gatsibo kagezeho by’umwihariko kuva mu mwaka wa 2016 kugeza ubu, Umuyobozi w’aka Karere Gasana Richard yavuze ko hari byinshi bishingiye ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bishingiye ku miyoborere myiza iha umuturage ijambo mu bimukorerwa n’ umuturage agakemurirwa ibibazo.
Yakomeje agira ati: “Ibikorwaremezo bihindura imibereho myiza y’abaturage nk’amashanyarazi muri iyi myaka itanu ishize twavuye kuri 19%, ubu turi kuri 53% aho dushaka kugera si aho; ariko nayo ni intera ikomeye.”

Meya Gasana akomeza avuga ko ibikorwaremezo bishimira ko bagezeho bafashijwe n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu harimo amazi bari ku kigereranyo cya 48% ubu bageze kuri 71% by’ abaturage babona amazi meza batarenze metero 500,
Kuva mu mwaka wa 2016, imihanda yakozwe mu Karere ka Gatsibo ni ibirometero 158, ihuza imirenge mu buryo bwo koroshya ubuhahirane, harimo n’ibirometero 30 bya kaburimbo;
Ibyumba by’amashuri byubatswe birenga kimwe cya kabiri cy;ibyari bisanzwe, kuko mbere hari ibyumba 2600, ubu hubatswe ibirenga 1400 mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende zakorwaga n’abana no kugera ku ntego ya gahunda y’uburezi kuri bose.
Mu buzima hubatswe Poste de santé, ibigo nderabuzima n’ibitaro, naho mu buhinzi hongerewe umusaruro w’ibihingwa nk’ibigori, umuceri, ibishyimbo n’ibindi byatoranyijwe; aha hakiyongeraho kongera umukamo.
Ibi byagezweho bishimwa n’abaturage ariko bakavuga ko hari ibyo bumva bakeneye nk’uko bivugwa na Ntidendereza Gilbert wo mu kagari ka Nyaruhungu, Umurenge wa Ngarama.
Yagize ati: “Hubatswe ibyumba by’amashuri byinshi kandi mu gihe gito bigabanya ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, ikindi dushima ni imwe mu miyoboro y’amazi twagejejweho…..ikibazo dusigaranye ni icy’isoko ry’umusaruro w’ibyo tweza.”
Karemera Dick ni umuturage wo mu Kagari ka Gakoni, mu Murenge wa Kiramuruzi avuga ko ikibazo bafite ari amazi meza kuko mu murenge wabo bagifite ikibazo cyo kubona amazi meza.
Muri uyu mwaka wa 2021-2021, Akarere ka Gatsibo gafite imihigo 100 ifite ingengo y’imari ya miliyari 27 n’igice.









