Abakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngoma ku ikubitiro batanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 390 yo gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage(HSI).
Babyiyemeje mu nama yabaye muri iki Cyumweru cya Mbere cy’Ugushyingo 2015, yabahuje n’ubuyobozi bw’Akarere, yari igamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’abakora uyu mwuga mu Karere ka Ngoma.
Bizimana Gilbert ufite kampani icukura amabuye yo kubaka, imicanga n’ibindi mu Murenge wa Zaza, yashimiye ubuyobozi bubaba hafi mu gihe bagize ibibazo, ariyo mpamvu na we ngo agomba kwitanga mu bushobozi bwe.
Ati “Natanze ibihumbi 50Frw byo gufasha abatishoboye kugira ngo Leta irebe ukuntu yabatuza ahantu heza nk’Abanyarwanda.”
Rwiririza Emmanuel, ushinzwe ibikorwa bya Next Mining Campany icukura amabuye amabuye y’agaciro mu bwoko bwa Gasegereti na Coltan, ati: “Nk’uko Igihugu cyacu cyizubakwa n’abana bacyo aribo twebwe muri iki gikorwa dutanze ibihumbi 500Frw yo gufasha abatishoboye tubagurira amabati kandi tuzajya dukomeza gukorana n’Umurnege kuko tujya twishyura n’ubwisungane bwo kwivuza
Rwiririza yavuze ko ari gikorwa cyiza cyibashimisha kuba hari icyo babona bagasangira na bagenzi babo kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yashimiye aba banyabirombe bagize igitekerezo muri iyi nama.
Yagize ati “Iki gitekerezo cyabavuyemo ubwabo batanze miliyoni zigera kuri ebyiri n’ibihumbi 390 mu ntangiriro niyo bemeye gutanga kugira ngo tugure amabati azadufasha mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; ni abafatanyabikorwa beza tubona n’ubutaha tuzakomeza kubiyambaza.”









