MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Guhagarara kwa gahunda zimwe za VUP no kudahemba abafashwa, ubuyobozi bwabigarutseho i Ngoma

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
08/11/2025

Muri gahunda ya VUP mu Karere ka Ngoma hari ingingo zitabonewe ingengo y’imari kandi zatangaga akazi kenshi ku miryango itishoboye arizo inkingi y’imirimo y’amaboko isanzwe n’inkingi y’imirimo y’amaboko yoroheje.

Mu Karere ka Ngoma, kugeza ubu gahunda iri gukora ni iyo gutanga serivisi zo kwita ku bana bato mu ngo mbonzamikurire (ePW/Home Based ECD) ifite abafasha(caregivers) 1,666 bakora mu ngo mbonezamikurire y’abana bato zishamikiye kuri VUP.

Gusa nubwo aba bafasha 1,666 bakora mu ngo mbonezamikurire y’abana bato ariko ntibarahembwa; ibintu ubuyobozi bwavuze ko bugiye kubahemba ngo kuko babanje kwita kubahabwa inkunga y’ingoboka.

Ikindi ku birebana no guhembwa kwabo, ngo habaye ikibazo giturutse ku ihinduka ry’uburyo bemezaga abakora muri VUP aho ubu amakuru ava mu Sisiteme imibereho akinjizwa muri sisitenu bahemberamo ya MEIS.

Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza mu Karere ka Ngoma Hakuzwimana Gedeon, yagize ati: “Uku kwinjiza rero amakuru byatumye hari benshi bitakunze ko amakuru yabo akunda kwinjira muri Sisiteme duhemberamo, bisaba ko habanza gukosorwa amakuru ya buri muntu n’aho bikorewe, sisitemu ikagenda iyakurura gake gake.”

Akomeza agira ati: “Nyuma y’abahabwa inkunga y’ingoboka, twakomereje ku bafasha bakora mu ngo mbonezamikurire y’abana bato, ubu nabo dosiye ikaba yagejejwe mu bashinzwe icungamutungo aho mu minsi ibiri amafaranga yabo araba yageze muri SACCO.”

Umwaka ushize abakoraga muri VUP mu Karere ka Ngoma mu nkingi y’imirimo y’amaboko yoroheje (Expanded Public Works) bari 1,588, hakabamo abakoraga mu nkingi y’imirimo y’amaboko isanzwe (Classic Public Works/cPW) 1,555.

Abaturage basabwa kureka imyumvire y’uko bagomba guhora bafashwa, bagaharanira kwigira no kwivana mu bukene

Hari bamwe mu baturage bahamya ko gufashwa byabafashije kwigira , n’abandi bumva ko bahora bafashwa.

Masengesho Claudine umuturage wo muri Kibungo, wahoze mu bafashwa yagize ati: “Mu myaka ibiri maze nkora yangiriye akamaro, nishyuye Mituweli, naguze akabanza nubwo nanashakiraga ahandi nshyiramo akazi. Ndashimira Leta ntako itagize nubwo muri iyi ngengo y’imari batadusubijemo.”

Musabyimana Epaphrodite, uvuga ko yatangiranye na gahunda ya VUP yaramufashije ku buryo bukomeye mu myaka ine ayimazemo.

Ati: “Nari mfite umwana ageze mu wa Kane ubanza nkajya mubonera ikayi, imyambaro n’inkweto, ariga arakomeza, ubu ageze mu yisumbuye naho byakomeje kumfasha no mu mibereho yo mu rugo kubona agasabune, isukari, ngura inzugi z’inzu n’ibindi

Nyirakamana Eugenie utuye mu kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo, ati: “Mu mudugudu wacu hari abantu ubona batishoboye barimo badafite aho kuba, iriya nkunga ya VUP nayo yarahagaze, ariko ni ukuvuga ngo iyo babashyize ku rutonde ntibikorwa ariko ukabona biracyenewe.”

Igenzura ryakozwe mu mwaka ushize ryagaragaje ko ingo 6,936 zivanye mu bukene mu Karere ka Ngoma.

Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, Hakuzwimana Gedeon, yagize ati: “Mu ngo 6,936 zivanye mu bukene; abenshi bari muri zo porogaramu za VUP n’ubundi batagombye kugaruka muri gahunda muri uyu mwaka. Muri uyu mwaka twari dufite ingo 8,760 tugiye gutangirana n’abari mu bashya mu bari basanzwe bari muri gahunda yo kwivana mu bukene.”

Yavuze ko ubu mu karere ka Ngoma gahunda yo kwikura mu bukene isigayemo ingo ibihumbi 23 n’abantu 901.

Akomeza agira ati: “Ariko nabyo hari ukuntu tutazigenzura neza, turebe ese amakuru ari muri sisitemu yaba ari ay’ukuri, ariko mu kuri nyako n’uko n’abandi bari muri izi porogaramu za VUP twatangiranye n’uyu mwaka ibihumbi 8 na 760 bari muri izo ngo nahoze mvuga. Bivuze ko muri aba barangiye aribo batabyumva kimwe n’ikibazo dufite; ni ukuvuga ngo bari mu ngo zasezeye ubukene kubera gufashwa, ahubwo agashaka gukomeza gufashwa.”

Hakuzwimana yasoje abasaba gukomeza muri gahunda za serivise y’imari bakamenya kwihangira imirimo kugira ngo bakomeze gukura, ntibakomeze kurandatwa.

Ati: “Ni myaka ibiri gusa, uwa gatatu ukaba kubaherekeza, tukabacutsa, tugafata ikindi cyiciro, nk’ubu hari uwagiyemo guhera 2018 n’ubu akaba yumva ko yakomeza gufashwa, bigaragara ko atumvishe neza iyi gahunda, bakwiriye gutera indi ntambwe bakazamuka.”

Kuva muri 2008 kugeza ubu, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze(LODA) no ku bufatanye n’inzego zegerejwe abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere, bashize mu bikorwa VUP(Vision Umurenge Programme) nk’imwe mu ngamba zo kunganira abaturage kwivana mu bukene.

VUP yatangijwe mu rwego rwo kwita ku mibereho y’imiryango itishoboyeaho bahabwa amafaranga binyuze mu burengezi, kubona imirimo ibyara inyungu no kwiga imyuga no kubafasha kubona inguzanyo zihendutse kugira ngo bibafashe gukora ibikorwa bibyara inyungu bibafashe kwivana mu bukene.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abize muri G.S Kigina basubiyeyo gushimira ababigishije mu myaka ya 1994-1999

Abize muri G.S Kigina basubiyeyo gushimira ababigishije mu myaka ya 1994-1999

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU