MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abize muri G.S Kigina basubiyeyo gushimira ababigishije mu myaka ya 1994-1999

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
09/11/2025

Abari abanyeshuri bize ku kigo cy’Urwunge rw’amashuri rwa Kigina mu myaka ya 1995-1999, baje gushimira abari abarezi muri icyo gihe bagaragaza ko muri iyo myaka kwiga byari bigoye ariko kuri ubu bakaba barakuze, bavamo abafitiye Igihugu akamaro.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2025, ubwo abari abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Kigina riherereye mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe bazaga mu gikorwa cyo gushimira ababigishije muri iyo myaka, aho bagaragaza ari igikorwa cyabashimishije kubona bongeye guhura nk’abantu biganye ndetse bakanahura n’abarimu babo.

Ni igikorwa bahaye insanganyamatsiko igira iti: “Turabashimira bagihari”

Abaganiriye na MUHAZIYACU bari baje muri iki gikorwa cyo gushimira abahoze ari abarimu babo, bavuze ko kuri ubu batewe ishema no kuba barigishijwe bagakurikiza inama bahawe n’abari abarimu babo, kuri ubu bakaba bafitiye igihugu akamaro. Bakemeza ko nubwo bize mu myaka yari igoye kuko aribwo Igihugu cyari kikiva muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ariko babisohotsemo amahoro.

Umuyobozi wungirije muri iri tsinda Ntirushwa Peter, yagize ati: “Mu myaka yacu twiga hano twari mu buzima nakwita bubi ariko uyu mwanya turi abagabo n’abagore bameze neza bose, uko twabagaho icyo gihe bitewe n’icyerekezo cy’Igihugu cyacu twabona twari dufite icyizere gikomeye cyo kuzabaho neza, byaterwaga n’amagambo meza twabwirwaga n’abari abarimu bacu batubwira ko tuzagera kure ariko uyu munsi wa none niko byagenze. Inama nagira abakiri bato ni uko bakoresha neza amahirwe Igihugu gitanga kuko ahazaza h’igihugu hari mu biganza byabo.”

Uwamwezi Lydia ushinzwe guhuza ibikorwa by’iri tsinda, na we yagize ati: “Dutegura iki gikorwa twibutse amateka, twibuka ahantu abantu badukuye usanga abantu bagira umuco wo gushima abantu badahari, wabona uwo mwanya ukavuga ko aho ugeze ariwe wahakugejeje kandi nyiri ubwite adahari utabasha kubimubwira, twe rero twaje kubashimira bakitwumva bakiturora, twaje gutanga umusanzu kuri iki kigo n’abarezi kugira ngo babone ko kwigisha neza bitanga umusaruro.”

Muzalirehe Elizabeth, wari uhagarariye abarimu bigishije aba bahoze ari abanyeshuri muri GS Kigina, and ti: “Byanshimishije cyane byandenze, ubu narize kubera ibyishimo, biragaragara y’uko umurimo twakoze mu gihe cyashize kandi mu bihe bikomeye nyuma ya Jenoside byatanze umusaruro, bariya bana bose barakuze babaye abantu b’abagabo, ni abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta. Bigaraga y’uko akazi twakoze nubwo byari mu bihe bigoye ariko byatanze umusaruro. Inama nagira barimu ni ukugira indangagaciro zo gukunda abanyeshuri no kubashakira icyabateza imbere.”

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kigina, Mukunzi Emile mu ijambo yagejeje ku bitabiriye yavuze ko ari iby’agaciro kuba abarerewe kuri iki kigo bagira igitekerezo cyo kugaruka gushimira ababigishije.

Yagize ati: “Byanejeje cyane kubona aba bize hano bafata umwanya bakaza gushimira ababigishije, twe twifuza ko n’abandi bajya baza bagashima kuko ni iby’agaciro gakomeye. N’abarimu bari hano ni isomo rikomeye biba bibasigiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Uwanyirigira Esperance, avuga ko igikorwa cyakozwe ari kiza cyane ko ari umukoro babasigiye, ati: “Icyo nababwira ni uko nta cyiza nko kubana, iyo ubanye neza n’abantu ukabana na buri wese hari icyo byungura ku gihugu kandi twamaze kuba umwe. Iyi garuka ushime ni umukoro badusigiye haba kuri twe no kuri sosiyete Nyarwanda, aho twaciye natwe dukwiye gusubirayo tukajya gushimira abatwigishije.”

Muri iki gikorwa iri tsinda ryahaye abana 30 baturuka mu miryango itishoboye imyenda y’ishuri, amakaye n’amakaramu, ndetse baha ikigo cy’amashuri imyenda yo gukinana (Jersey).

Hatanzwe kandi ibikoresho by’isuku birimo, amasabune, bakorera ikigo umurima uhinzemo imboga n’imbuto ndetse banatanga ibikoresho byo kuhirank’ikimenyetso cyo guteza imbere imirire myiza y’abanyeshuri bahiga.

Ubundi ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Kigina cyashinzwe mu mwaka 1972, nibura kuri ubu kimaze gusohora hanze abanyeshuri basaga ibihumbi 20 bose banyuze mu marembo yacyo. Kuri ubu, iki kigo gifite abanyeshuri basaga 2578, biga mu mashuri abanza (Primaire), ikiciro rusange (Tronc Commun) n’abiga mu mashami ya Mathematics, Economic and Geography (MEG) na Literature, French and Kinyarwanda (LFK). Kuri ubu kiyobowe na Mukunzi Emille.

Mu mwaka ushize w’amashuri wa 2024-2025 kiri mu bigo byo mu Karere ka Kirehe cyatsindishije neza kuko cyagize 96% ibyatumye kiza ku mwanya wa 31 mu Karere ka Kirehe mu mashuri abanza. Naho mu kiciro gisoza amashuri yisumbuye cyagize 86.5%, kiza ku mwanya wa 42, mu Karere kose.

Bakaze umutsinda uriho imyaka 30, bisobanura imyaka 30 bamaze barangije amashuri abanza
Abageze mu zabukuru bashimiwe uruhare rwabo bagize mu kwigisha aba banyeshuri
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Uwanyirigira Esperance yashimiye abize muri GS Kigina bateguye garuka ushime
Uwamwezi Lydia ushinzwe guhuza ibikorwa by’iri tsinda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abayobozi bihaye intego yo kugabanya umubare w’abana bata ishuri 

Kirehe: Abayobozi bihaye intego yo kugabanya umubare w’abana bata ishuri 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU