Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta yashimiye Akarere ka Ngoma aho ngo abana 81% babona serivise z’Ingo mbonezamikurire, abasaba gukomeza gukwirakwiza aho zitaragera zikahagera; ndetse asaba n’ababyeyi kujyanamo abana.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Remera kwizihiza umunsi wahariwe Imbonezamikurire y’abana bato(ECD day) ku nsanganyamatsiko igira iti “Umwana wanjye, ishema ryanjye.”
Muri izi ngo mbonezamikurire, abana bararerwa ariko bakanakangurwa ubwonko hakoreshejwe integanyanyigisho yagenwe, hatangwamo serivisi nk’imirire myiza y’umwana n’umugore utwite cyangwa uwonsa no kwita ku buzima bwabo, isuku n’isukura, uburere bwiza, umutekano w’umwana arindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose; n’ibindi.
Kugeza ubu mu Karere ka Ngoma habarurwa Ingo mbonezamikurire z’abana bato 1,082 harimo iz’icyitegererezo 8.
Abana 26,695 nibo barererwa mu ngo mbonezamikurire z’abana bato muri aka Karere naho abagera ku 3,760 ni abafashamyumvire mu kurwanya igwingira.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yashimiye aho Akarere kageze, anasaba ababyeyi kujyana abana mu ngo mbonezamikurire kuko zifasha mu gukangura ubwonko bw’umwana agakura neza mu bwenge.
Yagize ati “Twishimiye ko byibuze abana bagera kuri 81% muri aka Karere bagerwaho n’izo serivise, tukaba dusaba y’uko byibuza 20% abo bana bari hehe na bo turebe ingo mbonezamikurire bajya bajyamo.”
“Ni ukuvuga ngo nta mwana ukwiye kuba akiri mu rugo, tumaze kumenya ibyiza byaho, umwana wagiye mu rugo mbonezamikurire ntabwo agira ikibazo cy’umutekano, umwana wajyanye mu murima nta mutekano afite, umwana wajyanye ku soko nta mutekano afite, umwana wasize mu rugo wenyine arebererwa na mukuru we nta mutekano.”
Ababyeyi bavuze ko izi Ngo mbonezamikurire zahinduye ubuzima bw’abana babo, umwe ati: “Turashimira ubuyobozi bwacu uburyo bicaye bakadutekerereza bityo, ababyeyi ubu turajya mu murima ugahinga wumva ko aho umwana wawe ari atuje, ari burye, ari bunywe, ari businzire akaryamishwa kandi ari buhabwe indero nziza.”
Nsengiyumva Jean Claude wo mu Kagari ka Nyamagana, Umurenge wa Remera, ni umukuru w’Umudugudu wa Bukiranzuki umaze imyaka ine ku buyobozi.
Wagize ati: “Njya ku nshingano z’umudugudu nasanze dufite ikibazo cy’abana bari mu mirire mibi, nsanga iyi gahunda ababyeyi batayitabira nemera kuba umufashamyumvire mu kurwanya imirire mibi, none ubu ndi mu batsindiye igihembo nka Mudugudu wabaye uwa Mbere muri Remera mu marushanwa ya Hehe n’igwingira.”
Umuryango Young Women’s Christian Association (YWCA Rwanda), Abikorera bo mu Karere ka Ngoma(PSF Ngoma) bashimiwe uruhare rwabo mu kuzamura serivise z’Ingo mbonezamikurire.
Abarimo Abafashamyumvire mu kurwanya igwingira n’abatanga ingo zabo ngo zibe Ingo mbonezamikurire bo bashimirwa bahabwa ibirimo imikeka abana bicaraho, ibitabo by’imfashanyigisho,ibikinisho, ibitenge n’ibindi.
Guverinoma y’u Rwanda muri 2011 yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y’abana bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi ndetse n’ibibazo bijyanye n’igwingira ry’abana.
Kuri ubu imyaka 14 irashize iyi gahunda itangijwe ndetse umusaruro yatanze ku bukungu bw’u Rwanda, imiryango ndetse n’abana nk’abayigenewe ntushidikanywaho.













