Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bukangurira abantu bose bakoresha abana imirimo ivunanye itandukanye bagamije kubaha udufaranga tw’intica ntikize kubihagarika, ahubwo bakabohereza ku ishuri.
Si mu Karere ka Kirehe gusa, ahubwo hirya no hino mu Gihugu hari ahakigaragara abana bataruzuza imyaka y’ubukure, usanga bari gukoreshwa imirimo itandukanye yiganjemo iyakabaye ikorwa n’abantu bakuru, irimo gukora mu mahoteri, mu tubari, kwahirira no kuragira amatungo, kuvomeshwa amazi, kubaka amazu n’ibindi bitandukanye.
Muri ibi bikorwa bitandukanye bikoreshwa umwana, niho usanga uburenganzira bwe buri guhonyorwa na ba nyir’ibyo bikorwa, ari naho birenga ubwenge bw’umwana ubikora, ugasanga atangiye kubaho nk’uzapfa ejo, kubera kwiheba bitewe n’ibyo ari kubona birenze imitekerereze ye.
Akarere ka Kirehe kateguye ubukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana.
Mu kiganiro kihariye MUHAZIYACU yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukandayisenga Janvière, yavuze ko kubera ibibazo bihari bikibangamiye uburenganzira bw’abana, hateguwe ubukangurambaga bugamije kubirwanya.
Yagize ati: “Ubu turi kurebera hamwe ibibazo bigihari bibangamiye abana hagamijwe gushaka uko byakemuka. Hano mu Karere turacyafite abana bava mu ishuri, dukeneye ko umwana uri mu myaka yo kwiga agomba kuba ari ku ishuri. Turacyafite abana bake bakigaragara mu muhanda, abo nabo tugomba kubakuramo, turacyafite abana bagikoreshwa imirimo ivunanye; hari abo dusanga bakoreshwa imirimo yo koza amasahane mu mahoteri, babashukisha kubahemba amafaranga make, hari abajya kurinda inyoni mu bishanga, hari abakoreshwa mu kwahira ubwatsi bakabaha udufaranga duke, hari n’abakigaragara babakoresha mu ngo.”
Visimeya Mukandayisenga akomeza avuga ko umuntu wese ukoresha umwana iyi mirimo, amategeko ahari kandi ko azabihanirwa.
Ati: “Turakangurira abantu bose bagikoresha abana imirimo ivunanye ko bakwiye kuyihagarika, gukoresha umwana uri munsi y’imyaka 18 birabujijwe kandi amategeko arabihana. Icyo dukora ni ukubagira inama uwanze agafatirwa ibihano.”
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe baganiriye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU bavuze ko muri aka Karere hari ahakigaragara ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’abana birimo no kubakoresha imirimo ivunanye.
Uwamurera Deborah utuye mu Murenge wa Kigina yagize ati: “Usanga abana bakoreshwa imirimo ivunanye, irimo kubavomesha amazi, kubajyana gufasha abubaka (Ikiyede). Ikindi usanga kubera amakimbirane yo mu muryango umwana hari igihe yisanga nta yandi mahitamo afite uretse kujya muri iyo mirimo.”
Nirere Claudine, utuye mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Kigina yagize ati: “Hano usanga abana bajya mu mirimo yo gukora mu buhinzi abandi bakajya mu migi gukora imirimo itandukanye, kubera ko baba baravuye mu ishuri. Iyi mirimo ibangiza mu bwonko bwabo kuko ntabwo baba bagitekereza neza.”
Nsengimana Faustin, yagize ati: “Nubwo usanga kuri ubu imirimo ivunanye yakoreshwaga abana isa n’iyagabanutse, ariko hari aho ikigaragara, ibyo usanga umwana umaze gufata ku ifaranga akomeza kuyararikira bigatuma bajya mu bujura ndetse no mu zindi ngeso mbi.”
Mu bikorwa bihohotera abana harimo no kubasambanya, ubushinjacyaha buvuga ko imanza zo gusambanya abana buzitsinda hejuru ya 80%.
Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ingingo ya 6 igena imirimo ibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka 18 ariyo imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana; imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye; imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye; imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana; imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, ryita ku buzima ku isi (WHO) ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko abana barenga miliyari imwe bakorewe ihohoterwa ritandukanye, by’umwihariko iryiganjemo irikorerwa ku mubiri no mu marangamutima, harimo no kubasambanya. Nk’uko byagaragajwe haruguru, biragoye ko umwana yajya gukora mu tubari, ngo abure no guhura n’iri hohoterwa.
WHO ikomeza igaragaza ko, nubwo ibi bikorwa bikorerwa abana bigihari ku isi yose, iteganya ko nibura mu mwaka wa 2030 uzaba umaze kurandura iri hohoterwa nibura ku kigero cya 16.2%. Gusa ibi ntibyagerwaho hatagaragayemo uruhare rw’ababyeyi n’abandi bose bareberera abana.






