MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Amashuri yatoranyijwe kwitabira isuzuma mpuzamahanga rya PISA yatangiye imyiteguro

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
20/03/2025

Ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Ubuyobozi bw’Akarere n’ibigo by’amashuri byatoranyijwe muri gahunda y’Isuzuma Mpuzamahanga rizwi nka PISA, batangiye ibikorwa byo gukangurira no gusobanurira abanyeshuri biga muri ibi bigo uburyo bazitabira iri suzuma, bagaragaza ko biteze umusaruro mwiza ugamije kuzamura ireme ry’uburezi.

Ubukangurambaga bw’isuzuma mpuzamahanga ku bigo by’amashuri, mu Karere ka Bugesera bwatangiriye ku ishuri rya Maranyundo Girls School kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025.

Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques avuga ko imyiteguro irimbanije mu mashuri yo mu Karere ka Bugesera yatoranijwe gukorerwamo isuzuma mpuzamahanga rya PISA/2025, kandi ko rizabafasha kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.

Ati: “Iri suzuma mpuzamahanga rizadufasha kurushaho kuzamura uburezi bw’u Rwanda twigereranya n’amahanga,  ariko bigafasha n’abanyeshuri kurushaho gutekereza byagutse. Rero ubu dukomeje gufasha abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho kubyumva neza no gutegura abana”.

Umwe mu banyeshuri biga mu ishuri rya Maranyundo Girls School witwa Hirwa Teta Keny Loxane, ari mu banyeshuri bazitabira iri suzuma mpuzamahanga, avuga ko amasomo azakorerwamo isuzuma mpuzamahanga rya PISA/2025 asanzwe ayatsinda neza, ashima iyi gahunda NESA yabageneye.

ati: “Ngiriwe amahirwe yo kuba umwe mu bazahagararira ikigo cyacu ndetse n’Igihugu, twazitwara neza kuko amarushanwa mpuzamahanga dusanzwe tuyakora kandi tukitwara neza cyane, kandi bizatuma tumenya uko uburezi bwacu mu gihugu bumeze; mbese ni isuzuma riziye igihe”.

Mudahinyuka Audace ushinzwe ushinzwe amasomo mu kigo cya Maranyundo Girls School, avuga ko bagiye kurushaho gutegura abanyeshuri, cyane cyane abiga mu mwaka wa Gatatu ngo kuko aribo bashobora kuzatorwamo abazakora Isuzuma Mpuzamahanga rya PISA/2025.

Ati: “Tugiye kurushaho gukora imbanzirizasuzuma kugira ngo igihe cy’isuzuma bazabe baramenyereye uko bikorwa.”

NESA ivuga ko iri suzuma mpuzamahanga rizakorerwa ku masomo y’imibare, siyansi ndetse no guzoma neza ururimi rw’Icyongereza.

Mu Karere ka Bugesera hatoranyijwe ibigo birindwi (7) bizatanga abanyeshuri 35 kuri buri kigo cyatoranyijwe kwitabira iri suzuma.

Ni isuzuma rizaba muri uyu mwaka ariko amanota akazatangazwa mu mwaka utaha wa 2026, naho irindi suzuma mpuzamahanga rya PISA rikazaba mu mwaka wa 2029.

Hirwa Teta Keny Loxane, Umunyeshuri wa Maranyundo Girls School
Mudahinyuka Audace ushinzwe amasomo mu kigo cya Maranyundo Girls School
Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Abagore 3,200 bashatse serivisi zo gukuramo inda mu 2025-2026
Amakuru

Abagore 3,200 bashatse serivisi zo gukuramo inda mu 2025-2026

16/10/2026
Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe-Depite Murora Beth
Amakuru

Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe-Depite Murora Beth

16/10/2026
Kirehe: Imiryango 371 y’i Mushikiri yagejejweho amazi meza(Amafoto) 
Amazi

Kirehe: Imiryango 371 y’i Mushikiri yagejejweho amazi meza(Amafoto) 

16/10/2026
Nyagatare: Abakobwa bahawe ibikoresho by’ishuri ku munsi mpuzamahanga wabo
Abagore

Nyagatare: Abakobwa bahawe ibikoresho by’ishuri ku munsi mpuzamahanga wabo

16/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abana 81% babona serivise z’Ingo mbonezamikurire   

Iyo umwana umutonganyije umubwira ngo wa gicucu we, uba uri kumuremamo ko nta kintu azavamo-NCDA

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU