Abantu bataramenyekana biraye mu mirima itandukanye y’abaturage barimo Nsanzintwari Modeste na Habiyumva Fiston batema intsina 44 hariho ibitoki 9 n’ibiti by’ikawa 49; mu Murenge wa Mutenderi Akarere ka Ngoma.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Nyagasozi kuri uyu wa 19 Werurwe.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutenderi bwabwiye MUHAZIYACU ko amakuru y’iyangizwa ry’iyi myaka yamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Batemye umurima w’ikawa wa Nsanzintwari Modeste ibiti(ibitsibo) 49,
banatema intsina 44 hariho ibitoki 9 mu murima wa Habiyumva Fiston.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Mutenderi, Niyonzima Viateur, yagize ati: “Twabimenye abahinzi ari uko bahanyuze bagiye mu murima bwari bwakeye, hanyuma icyakurikiyeho ni ugushakisha ababigizemo uruhare, ariko hari abo dukeka.”
“Mu by’ukuri iyo tubajije ba nyir’ubwite batubwira ko nta bantu bafitanye amakimbirane ariko turacyakurikirana tureba ababigizemo uruhare.”
Yahaye ubutumwa abaturage, ati: “Abaturage bareka ibintu byo kwangiza imitungo y’abandi kandi noneho icyongeyeho ni uko iyo babifatiwemo hari ibihano biteganwa, tubashyikiriza y’ubutabera ugasanga babihomboyemo. Gusa ubutumwa tubabwira babireka wenda haba harimo n’amakimbirane bakabitumenyesha nk’ubuyobozi tukabafasha aho kugira ngo bakore ibintu nka biriya.”







