Mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana kiri mu Murenge wa Mwurire hafunguwe uruganda rw’Abashinwa rwitwa ‘Value Platform Industrial Rwanda LTD’ ruzajya rukora isabune y’ifu rukaba rwitezweho kuzatanga akazi ku baturage 300.
Rwafunguwe kuri uyu wa 19 Werurwe, mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda WANG Xuekun ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne.
Uru ruganda ruzajya rukora isabune y’ifu yitwa ‘Clemaster’, ikaba yatangiye gukorerwa i Rwamagana mu bikoresho bikurwa mu Bushinwa.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda WANG Xuekun yagarutse ku mubona w’u Rwanda n’igihugu cye urushaho kuba mwiza ndetse unatuma bashishikariza abashoramari b’iwabo kuza mu Rwanda kuko hizewe umutekano ndetse ari ahantu hagutse ku ishoramari bitewe n’amategeko ahari arengera abashoramari.
Uru ruganda ruzaba rushobora gukora toni ibihumbi 30 ku mwaka kandi ruzanakoresha abakozi barenga 300. Ibi ngo bikaba bije ari inyungu ku baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne.
Yakomeje agira ati: “Uru ni uruganda rwiyongereye ku zindi nganda 14 zisanzwe zikorera muri iki cyanya cy’inganda, ni uruganda ruje kongera ishoramari n’imirimo mu baturage bacu.”
Muri uru ruganda hakoramo abari abanyeshuri mu ishuri rya IPRS Musanze, ku bw’ubufatanye bwa kaminuza yabo n’iyo bizemo yo mu Bushinwa, aba banyeshuri ni abatekinisiye b’uruganda babikesha ubumenyi bakuye mu Bushinwa, bemeza ko ku bantu bize nk’ibyo bize ari amahirwe y’aho bazajya bakorera imenyerezamwuga nk’uko bisobanurwa na Habineza Samuel umwe muri aba banyeshuri
Yagize ati: “Twize mu Bushinwa mu gihe cy’umwaka, turangije kwiga twabonye aho dukorera imenyerezamwuga ry’ibyumweru bibiri muri kampani yitwa ‘transfar’ banatubwira ko bafite ishami ryabo mu Rwanda ko nitwitwara neza natwe tuzahabona akazi; ni ubwo buryo twaje kwisanga muri uru ruganda.”
Umuyobozi w’uruganda ‘Value Platform Industrial Rwanda LTD’ ni Zhang Liang yemeza uru ruganda barushoyemo miliyoni 12 z’amadolari y ‘Amerika, bakaba bizeye ko bazunguka kuko ibicuruzwa byabo ku isoko bizaba byoroheye abaturage kubibona no kubigura.











