MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abafashwa kuva mu bukene barasabwa kubigiramo uruhare

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
24/10/2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, buvuga ko gahunda yo gufasha abatishoboye kuva mu bukene isaba ubufatanye ubufashwa akagira ibyo akora kandi akabishyiraho umutima mu buryo urugendo rwo kwimura mu bukene arugiramo uruhare kandi runini kurusha abaza kumwunganira.

Ni mu gihe hirya no hino mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba, hari ikipe y’abakozi b’intara bari mu bugenzuzi bwo gukurikirana mu turere uko gahunda z’imibereho myiza y’abaturage na gahunda y’Igihugu yo gukura abaturage mu bukene bishyirwa mu bikorwa; burasozwa kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagize ati: “Hari amazu yubatswe, hari amazu ari gusanwa nubwo tutavuga ngo twari twagera aho dusoza neza ariko hari ibiri mu nzira.”

Akomeza agira ati: “Ubundi iterambere ry’umuntu bwa mbere na mbere niwe rireba ariko nyine tugenda tubonamo abantu b’intege nke badafite amikoro tugafatanya, ariko nubwo waba ufite amikoro make wabonyemo ko harimo abantu b’abakecuru ariko baba bafite n’imiryango bafitemo abana, abuzukuru, abakazana n’abakwe.”

“Ubundi rero umubyeyi iyo yabyaye umwana ntabwo abana bakwiye kumutererana bakwiye kumuba hafi, kuko nubwo twagira ibyo tumufasha nk’ubuyobozi, ariko hari n’ibindi aba akeneye bya buri munsi turajya inama ko abana batajya batererana ababyeyi cyane cyane abakuze, kubaba hafi kuko baba babakeneye.”

Meya Niyonagira, yongeye ati: “Ikindi mubyo dukora tuba twifuza ko cyangwa tujya inama nuko nabo babigiramo uruhare niyo rwaba ruto, umuntu niba yubakiwe inzu akaba afite uruhare na we nibura rwo kuyikurungira igasa neza cyangwa se ntategereze ko ibintu byose abikorerwa.”

Yavuze ko hari n’izisanwa cyangwa ikangirika ariko hagira akantu kangirika akumva ko Leta ariyo izagaruka n’ubundi kubimukorera, kandi bidakwiye.

Ikindi yavuze ni uko nko ku bantu batagira inzu, iyo umuntu abonye icumbi ryo kubamo atekanye n’umuryango aba ari igishoro gikomeye cyane cyagakwiye kumufasha gukora cyane kugira ngo ahereho yiteze imbere.

Izi gahunda zo gukura abaturage mu bukene Akarere ka Ngoma kari gukorana n’inzego n’abafatanyabikorwa kugira ngo abo bantu n’ubundi basanzwe bafite amikoro make bahurizweho amahirwe, ariko nabo babigizemo uruhare.

Niyonagira yongeye ati: “Uruhare rw’umuturage ndakomeza kurugarukaho cyane kuko atarugize ntacyo twageraho, uyu munsi wagira ibyo umufasha ariko ejo bigasenyuka cyangwa se bikavaho kubera ko atashyizeho uruhare rwe, rero uruhare rwe ni ngombwa cyane cyane no kumenya ngo nkeneye kugira ngo natwe duhereho iki kuko iyo umutekereje n’ubundi yumva ko ari ibya babandi bamuzaniye akumva ko bizahoraho.”

Imbogamizi zikibangamiye iyi gahunda ni amakimbirane mu miryango, bamwe mu bumva bafashwa muri buri kintu cyose, ingengo y’imari idahagije, abaturage bamwe badafite aho kuba kandi badafite aho kubakirwa.

Akarere ka Ngoma gatenganya kubaka inzu z’abatishoboye 30 gusa ebyiri zarubatswe, hazasanwa izimeze nka nyakatsi 34 muri izo ubu zirindwi zarasenywe, hazubakwa ubwiherero bw’abatishoboye 25, hasanwe ubugera ku 128 aho 26 bwamaze gusanwa; naho abana bari mu mirire mibi ni 44.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
RAB yakuyeho akato amatungo yo muri Kazo yari yashyizwemo

RAB yakuyeho akato amatungo yo muri Kazo yari yashyizwemo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU