Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda(RAB), bwatangaje ko icyemezo cyari cyarafashwe kubera indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Rift(RVF) yagaragaye mu nka, ihene n’intama zororerwa mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma zashyizwe mu kato cyavanweho.
RAB yabitangaje ibinyujije mu itangazo yashyize kuri X rijyanye no kuvanaho akato k’amatungo yuza mu Karere ka Ngoma.
Rigira riti: “Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda(RAB), bumaze kubona uko ingamba zirebana no gukumira no kwirinda ikwirakwiza ry’indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Rift(RVF) yagaragaye mu nka, ihene n’intama zororerwa mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma zashyizwe mu bikorwa.”
RAB imaze kubona nanone ko nta tungo ryagaragayeho ibimenyetso by’indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Rift(RVF) mu minsi igera ku 15 nyuma yo gushyiraho ingamba zikumira ikwirakwizwa ry’indwara nk’uko biteganywa n’itegeko No.54/2008 ryo ku wa 10/09/2008, rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, mu ngingo 127 igena uko akato kuri iyi ndwara kavanwaho.
Ubuyobozi bwa RAB bwamenyesheje Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ibi bikurikira:
Icyemezo cyari cyarafashwe cyo guhagarika ingendo z’amatungo(Inka,Ihene,Intama) ku mpamvu iyo ariyo yose( kororwa, kugurishwa, kubagwa n’ibindi) no guhagarika icuruzwa ry’ibikomoka kuri ayo matungo bitarapimwa iyi ndwara; kivanyweho.
Aborozi bashishikarijwe gukingiza indwara z’amatungo ndetse no gufuhera amatungo bakoresha umuti wabugenewe ku gihe no gutanga amakuru igihe cyose hagaragaye cyangwa hakekwa ibimenyetso by’indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Rift(RVF) kimwe n’indi ndwara idasanzwe yagaragaye mu matungo.
Ikigo RAB cyongeye kwibutsa abaturage n’inzego z’ibanze ko kuzerereza amatungo bitemewe, ingendo z’amatungo zikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga, kandi izo ngendo zigakorwa ku manywa byatangiwe uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha.






