Abahinzi b’umuceri 1 500 bo mu Karere ka Nyagatare bibumbiye muri koperative eshatu bagiye guhabwa amahugurwa azabafasha kongera umusaruro no gushakira isoko umusaruro wabo wajyaga ubura uko ugurwa.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 ubwo hatangizwaga umushinga w’ubuhinzi burambye ku bufatanye na Solid Africa ari nayo izashakira aba bahinzi isoko ry’umusaruro wabo, abahinzi bazashakirwa niwo ko ni ababarizwa muri koperative eshatu arizo COOPRORIKA, COOPRIMU na CORIVNY.
Ubusanzwe abahinga umuceri muri izi koperative bajyaga babona toni eshanu n’igice kuri hegitari ariko bitewe n’amahugurwa bagiye guhabwa binyuze mu turima shuri bakaba bizeye ko umusaruro uziyongera.
Umuyobozi Mukuru wa Solid Africa, Nassir Katuramu, yavuze ko batanga amafunguro ku banyeshuri ndetse no ku barwayi bari mu bitaro bitandukanye, ibi byose ngo bituruka ku byo abahinzi bahinga birimo umuceri, ibishyimbo, ibigori n’imboga.
Yakomeje avuga ko impamvu bahisemo gukorana n’abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Nyagatare ngo ari uko bahabonye amakoperative ahinga neza umuceri ku buryo bashobora gukuramo ibyo bagemurira abarwayi, ikindi ngo ni uko aya amakoperative agizwe n’abanyamuryango bafite amikoro macye bityo nibabagurira umusaruro wabo bizabahindurira ubuzima biteza imbere.
Kantengwa Vestine uhinga umuceri kuri are 37 yagize ati ” Mu by’ukuri ikibazo cy’isoko cyajyaga kiduhangayikisha n’ubu turi kubagara umuceri ariko uwo twajyemuye umwaka ushize ntabwo turahabwa amafararanga yawo kubera imbogamizi zabonetsemo, icyo ni kimwe mu byo baje kuducyemurira nk’uko babidusobanuriye. Ni ibintu bidufitiye umumaro binaduha icyizere dukurikije uko turi kubyerekwa kuko umuhinzi iyo atabashije kubonera amafararanga ku gihe ntasubira mu gishanga.”
Nkurunziza Jean Damascène, Perezida wa Koperative COOPRORIKA yavuze ko ba nyiringanda bajyaga banga kugura umuceri ku giciro Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho bavuga ko ngo kiri hejuru ndetse ngo n’umwaka ushize barifashe ntibaguze, none ubu ubwo bahinze bafite isoko birashimishije cyane.
Nkurunziza yongeyeho ko byatumaga abahinzi batabonera inyongeramusaruro ku gihe bitewe no kubura amafararanga ndetse ngo bazanahugura abahinzi binyuze mu mirima shuri mu rwego rwo kongera umusaruro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yasabye abahinzi gukoresha neza inkunga bahabwa no gukurikira neza amahugurwa.
Yagize ati” Ndagira ngo mbwire abahinzi gukoresha neza inkunga bahabwa, abantu benshi bateye imbere mu buhinzi kubera kwemera kwiga bagahindura imikorere, bagakora ubuhinzi bugezweho. Twese dukomeze tugire ishyaka ryo kuvuga ngo umusaruro uzamuke.”
Meya Gasana Stephen yakomeje avuga ko ibikorwa Solid Africa ikora bigera ku muhinzi mu murima akabona ubumenyi n’inyongeramusaruro ndetse umusaruro babonye bakabahuza n’inganda zitunganya umuceri.
Izi koperative eshatu zihinga umuceri ku buso bwa hegitari 339. Uretse kuba baburaga isoko ry’umusaruro wabo, banahuraga n’imbogamizi zirimo urugomero rukuze rutagitanga amazi uko bikwiye, iyangirika ry’igishanga cy’ikimburi gikeneye gusanwa n’ubwanikiro budahagije.









