Mu gihe cy’icyumweru kimwe bacuruzi bagera kuri 50 bo mu Karere ka Ngoma bamaze gucibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350 kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Icyorezo cya Covid19; ubuyobozi bukomeje kuburira buri wese.
Mu bukangurambaga bukomeje bwo kwibutsa abiganjemo abacuruzi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus no kugenzura uburyo yubahirizwa, bwabaye na none tariki 2 Nzeri 2020 mu Mujyi wa Kibungo, ku munsi isoko rikuru rya Ngoma riremaho.
Mu byazenzurwaga harimo niba abacuruzi ku madoka bafite za kandagira ukarabe, uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ‘momo pay’ kugira ngo hwirinde guhererakanya amafaranga mu ntoki, guhana intera, no kwambara neza agapfukamunwa.
Nyiridandi Mapambano Cyriaque Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye MUHAZIYACU ko hari abo basanze batubahiriza amabwiriza.
Ati: “Hari hamwe twasanze za kandagira ukarabe zitubahirije amabwiriza nyayo, aho twasanze bisaba ko umuntu akoraho, abo twasabiye n’imihano, … abandi twasanze batarubahiriza gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, abo na bo bigishijwe kugira ngo tudakomeza gutinda kandi icyorezo gihari.”
Mapambano yabwiye MUHAZIYACU ko mu gihe cy’icyumweru kimwe, muri aka karere abacuruzi bagera kuri 50 bishe amabwiriza yo kwirinda Covid19 bamaze gucibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350, kandi ubugenzuzi bikomeje.
Uwamwiza Jeannette, umwe mu bacuruzi avuga bubahiriza amabwiriza icyakora hari n’imbogamizi bahura na zo.
Ati: “Hari abantu baza badafite amafaranga kuri telefoni bagakenera kuyishyura mu ntoki, ariko abacuruza mobile money baba bari hafi tugasaba abakiriya kubanza bayashyira kuri telefoni… Ubundi iyo umuntu ashatse kwinjira adakarabye turamwibutsa, akabanza agakaraba kandi nta n’abakiriya benshi tuba dufite muri iyi minsi.”
Icyakora hari umucuruzi mugenzi we, abakora ubugenzuzi basanze adafite kode yo kwishyuriraho mu buryo bw’ikoranabuhanga, abajijwe uko yishyurwa asobanura ko ababishoboye bamwishyura kuri ‘mobile money’ ; abandi bakamwishyura mu ntoki.
Ni mu gihe hari bamwe mu baturage binubira ko bishyura amafaranga bagasabwa kongeraho amafaranga yo kubikuza, n’abacuruzi bamwe bagaragaza imbogamizi z’uko iyo bagiye kurangura hari aho bibasaba kuyabikuza; bagakatwa.
Visi Meya Mapambano avuga ko bigaragara ko ‘kwishyura abantu bakoresheje ikoranabuhanga, ni impinduka ziragora, biragaragara ko hari abantu batarabyumva, ariko abantu bakwiye kumva ko bagomba kwishyurana bakoresheje ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo.”








Uzajya afatwa age ahanwa birakwiye kuko ntawutarabwiwe uko agomba kwitwara