MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rukumberi: Habonetse imibiri 44 y’abazize Jenoside mu nkengero z’ikiyaga

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
03/09/2020
Ikiyaga cya Mugesera

Ikiyaga cya Mugesera

Mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera, mu Mudugudu wa Rwamibabi mu Kagari ka Ntovi, no mu nkengero z’umugezi w’Akagera, hombi mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma habonetse imibiri 44 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku makuru yatanzwe n’abaturage, tariki 27 Kanama habonetse imibiri itanu, indi 42 iboneka tariki 2 Nzeri mu nkengero za Mugesera.

Indi mibiri ibiri yabonwe n’uwabumbaga amatafari mu nkengero z’umugezi w’Akagera, mu Mudugudu wa Bare mu Kagari ka Rwintashya.

Mbarushimana Ildephonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, yagize ati: “Nkuko mubizi imyaka 26 ishize ntabwo twakagombye kuba tugifite imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe, nubundi byose tubikesha amakuru agenda atangwa n’abaturage. Ni amakuru yatanzwe, tujyayo kuyishaka turayibona, ariko n’ubundi iki gikorwa kiracyakomeje. Ntabwo turasoza.”

Gitifu Mbarushimana avuga ko nyuma y’imyaka 26 imibiri y’abazize Jenoside itakabaye ikiboneka ahubwo yakabaye yarashyinguwe yose, asaba ubufatanye bw’amakuru kugira ngo hamenyekane isigaye aho iri hose kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Imibiri yabonetse yose yajyanywe ku rwibutso rwa Rukumberi aho izatunganyirizwa, nyuma ikazashyingurwa  mu cyubahiro mu ahasanzwe ashyinguye imibiri  isaga ibihumbi 40 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musafiri Jean Pièrre,Uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA- mu Karere ka Ngoma yabwiye MUHAZIYACU ko no kuri uyu wa Kane ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside  bashobora kuba barajugunywe ahantu hatandukanye mu Murenge wa Rukumberi  bikomeje.

Avuga kandi ko kubera  ibimenyetso bimwe byangiritse kubera imyaka myinshi ishize, kugeza ubu  nta muntu urabasha kumenya umuntu we, azi, uri muri aba 49 babonetse.

Naho ku bijyanye no kuba nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hakigaragara imibiri hirya no hino itarashyingurwa, Musafiri avuga ko nubwo bishimisha  ku rundi ruhande binababaza.

Ati: “Iyo  tubonye imibiri tuba twumva twishimye, ariko nanone  kubihoramo tutazi niba abantu bacu koko twarabashyinguye  bitwereka yuko imbabazi zisabwa, umuntu uzisaba azi aho yashyize abantu ariko  ntahavuge, ziba zisabwa ku munwa gusa ariko ku mutima tuba tubona ari ibya nyirarureshwa…. Turasaba umuntu wese  waba uzi aho imibiri yajugunywe aduhe amakuru, tuyishake, tuyikureyo, tuze tuyishyingure mu cyubahiro.”

Musafiri Jean Pièrre Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Ngoma (Ifoto yafashwe mu Kwibuka25 na Manishimwe N)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KwibukaRukumberi

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abakomoka i Rwamagana batangije gahunda yo gufasha akarere batanga amabati na mituweli

Abakomoka i Rwamagana batangije gahunda yo gufasha akarere batanga amabati na mituweli

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU