MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nduwamungu Pauline w’i Rukumberi wishwe urwagashinyaguro yashyinguwe

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
22/11/2024

Mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma habereye umuhango wo guherekeza no gushyingura mu cyubahiro umubyeyi witwa Nduwamungu Pauline w’imyaka 66 wishwe urupfu rw’agashinyaguro.

Mu gitondo cyo ku wa 14 Ugushyingo 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’iinshamugongo ko Nduwamungu yishwe n’abantu batahise bamenyekana bamujugunya mu kimoteri barenzaho itaka ariko umutwe bawukuyeho.

Ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB haje gukorwa iperereza hafatwa abakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa, uwitwa Nziza, yaje kwemera ko ari we wamwishe ndetse ajya no kwerekana aho yari yahishe umutwe wa Nduwamungu mu bwiherero.

Kuri uyu wa Kane, tariki 21 Ugushyingo 2024, nibwo habaye umuhango wo gushyingura Nduwamungu witabirwa nabo mu muryango we, inshuti z’umuryango, abaturage, imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itandukanye, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abashinzwe umutekano.

Nyuma yo kumusezera murugo rwe, hatuwe igitambo cya misa yo kumusabira
cyayobowe na Padiri mukuru, Ruberandinda Jean Claude wa Paruwasi ya Rukoma iherereye mu Murenge wa Sake, Akagari ka Rukoma, Umudugudu w’Isangano.

Mu mateka ye bavuze ko yavukiye i Rukumberi ariko akaba afite inkomoko mu Majyepfo y’igihugu mu Karere ka Ruhango, yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Ngoma, yabyaye abana bane gusa yari asigaranye batatu n’abuzukuru batanu, yakoze imirimo irimo nk’ubwarimu, ubuganga n’ibindi.

Umwe mu bana be yashimiye abaje kubashyigikira mu gusezera ku mubyeyi ndetse anashimira Imana n’inzego z’umutekano kuba zarabafashije bakaba bashyinguye umubyeyi ibice byose by’umubiri bihari byuzuye.

Uwari uhagarariye Umuryango AVEGA AGAHOZO yavuze ko babajwe n’uru rupfu, aboneraho kugaya bamwe mu Banyarwanda badashaka kwigira ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwanyuzemo, aho ubuyobozi bw’Igihugu butoza abantu kwimakaza umuco w’amahoro bamwe bakimakaza umuco wo kwicana.

Uwari uhagarariye Umuryango IBUKA, Kabandana Callixte, yavuze ko yababajwe n’uru rupfu rw’agashinyaguro, ahumuriza umuryango wa Nduwamungu Pauline, ashimira inzego z’umutekano ndetse asaba n’indi miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuba hafi abacitse ku icumu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yashimiye ababaye hafi umuryango abizeza ko bazakomeza kubaba hafi.

Yagize ati “Turabizeza ko turi gukorana n’inzego z’ubutabera n’ubucamanza kugira ngo umuntu wese wagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera Pauline ahanwe mu ruhamwe kandi bitange n’urugero ku bandi.”

Akomeza agira ati “Ntabwo twakabaye kuba uyu munsi amateka tuzi ya Rukumberi kimwe n’ahandi hose mu Rwanda, amateka mabi yavuzweho twumva ko abantu bahojejwe amarira nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko tukongera tugahura n’ikibazo nk’iki,[…] Ibyo bintu ntibizongera kubaho kubera ko dufite Igihugu cyiza kandi gifite umutekano.”

Ubwo yari mu Ihuriro rya 17 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko bidakwiye ko mu 2024 umuntu ashobora kuzira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko abantu batagomba kwicara ngo babifate nk’aho ari uko bigomba kugenda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagica mu rihumye inzego zitandukanye bakagira uruhare muri ibyo bikorwa byo guhuhotera abarokotse Jenoside ko batazabura guhanwa.

Nduwamungu Pauline w’i Rukumberi wishwe urw’agashinyaguro yashyinguwe
Uwari uhagarariye IBUKA, Kabandana Callixte
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yashimiye ababaye hafi umuryango abizeza ko bazakomeza kubaba hafi


Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Akarere ka Nyagatare keretse abashoramari ahari amahirwe mu ishoramari

Akarere ka Nyagatare keretse abashoramari ahari amahirwe mu ishoramari

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU