Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagaragarije abashoramari ahantu ho gushorwa imari muri aka Karere, nko mu buhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo, ubuvuzi, uburezi, imyidagaduro n’ahandi.
Ibi ubuyobozi bw’Akarere bwabigaragaje kuri uyu wa 22 Ugushyingo mu nama y’ihuriro ry’ishoramari mu Karere ka Nyagatare, yahurije hamwe abashoramari n’ abacuruzi; ikanitabirwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yashishikarije abashoramari gushora imari mu buhinzi n’ubworozi nk’imwe mu nkingi ya mwamba y’ubuzima bwa muntu kandi ko uwakwifuza kuhashora imari amarembo yuguruye.
Yagize ati: “Nyagatare ni igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi, kakaba Akarere kanini kandi keza ku bifuza gushoramo imari. Ndizera ko iri huriro rirasiga inkuru nziza muri Nyagatare abashoramari byibura bakikuba kabiri.”
Yashimangiye ko mu bukerarugendo hakenewe abashoramari bo kubyaza umusaruro umuhora n’amateka byo kubohora u Rwanda (Kagitumba Liberation Trial), Pariki y’Akagera n’ahandi, anongeraho ko hakenewe amahoteli.
Ati: “Dukeneye abashoramari mu bukerarugendo, ubu Nyagatare hari hoteli imwe y’inyenyeri 4 n’indi imwe, turacyari hasi. Hakenewe kubakwa no gushyira ibikorwa abantu abakerarugendo bifuza gusura bakenera nko ku mukandara wo kubohora u Rwanda (Kagitumba), kuri pariki y’Akagera n’ahandi. Turashaka kandi kubakira indake Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yabayemo igihe kingana n’amezi 11; ibyo byose bikeneye abashoramari.”
Meya Gasana yagaragaje kandi ko mu buvuzi hakiri icyuho kinini, ashishikariza abashoramari kuhashinga agati hubakwa ibitaro n’ibigo nderabuzima; bikanajyana n’ubuvuzi bw’amatungo.
No mu burezi nk’inkingi ya mwamba mu isi y’ikoranabuhana n’iterambere, ni kimwe mu byo yagarutseho, avuga ko hakenewe kubakwa amashuri menshi abanza, ayisumbuye n’aya Kaminuza.
Kuri siporo n’imyidagaduro, naho yavuze ko ibikorwa by’imyidagaduro muri Nyagatare bidahagije, asaba abashoramari kwibanda kuri iyi ngingo.
Ati: “Nyagatare ni umujyi wunganira Kigali, bivuze ko tugomba kugira ibikorwa byinshi bituma umujyi ushyuha nka Kigali, hakaboneka inzu z’imyidagaduro, amasitade, ku buryo umuturage cyangwa umuntu uhageze abona aho asohokera akaruhuka.”
Iki gikorwa cy’ihuriro ry’ishoramari cyakiriwe neza n’abashoramari baryitabiriye biyemeza gukomeza gushora imari, banasaba abandi banyemari kwiyunga nabo nk’uko Basabira Laurent, ukorera muri Nyagatare ufite uruganda rutunganya umuceri rwa Nyagatare Rice Factory abitatangaza.
Yagize ati: “Turishimye cyane, dukeneye abantu bava mu magambo bagashyira mu bikorwa ibyavuzwe, Nyagatare ikaba igicumbi cy’ubukungu bw’Igihugu. Umuntu uzakenera ubufasha cyane cyane umushya, ntagire ikibazo tuzamufasha, nk’ubu mu ruganda iwacu hari imigabane iri ku isoko.”
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko iki ari igihe cyiza ku Karere ka Nyagatare, abashoramari n’u Rwanda muri rusange.
Yemeje ko umuntu wese wifuza gushora imari adahejwe, kandi ko ubufasha azakenera bwose yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga bazabimufasha.
Yagize ati: “Aya ni amahirwe adasanzwe ku bashoramari n’Akarere ka Nyagatare, turifuza ko buri mwaka hakorwa imirimo mishya ibihumbi 250 ku buryo mu myaka itanu twaba dufite imirimo 1, 250,000. Turashaka kandi no kongera ibyoherezwa mu mahanga bikava kuri miliyari 3.5 bikagera kuri miliyari 7.3 by’amadorari y’Amerika. Ibyo byose bizagerwaho ari uko abashoramari bashoye iyindi mari no mu bindi bikorwa bishya. Turifuza ko ishoramari ryikuba kabiri rikava kuri miliyari 2.3 rikagera kuri miliyari 4.6 ku mwaka z’amadorari.”
Muri gahunda y’Igihugu y’icyiciro cya kabiri (NST2) yo kwihutisha iterambere, ishoramari ryitezweho kuzabigiramo uruhari binyuze mu gukora imishinga yihutisha iterambere n’ikoranabuhanga.









