Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasabye, bunakangurira abaturage gutangira kuzirika ibisenge by’inzu zabo kugira ngo igihe cy’imvura giteganyijwe kizasange bikomeye bityo bibarinde kuba byatwarwa n’umuyaga cyane ko hateganyijwe kugwa imvura nyinshi yiganjemo n’umuyaga.
Ibi umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Kakooza Henry yabigarutseho kuri uyu wa 26 Kanama 2026 mu Murenge wa Katabagemu mu nama yo gutegura igihembwe cy’ihinga cya A 2027, aboneraho kubibutsa kuzirika ibisenge by’inzu zabo mu rwego rwo kwirinda ibiza.
Meya Kakooza Henry yagize ati: “Mu rwego rwo kwirinda ibiza turabibutsa ko mugomba gutangira kuzirika ibisenge by’amazu yanyu kuko twiteguye ko tuzagusha imvura nyinshi ndetse n’umuyaga mwinshi, rero muzirike ibisenge kugira ngo mube mwizeye ko inzu zanyu zifite ubushobozi bwo guhangana n’uwo muyaga.”
Yongeye ati: “Hari bamwe mu baturage tubwira ibintu ugasanga babiciye amazi bagasuzugura ibyo babwiwe n’abahanga ndetse byakorewe ubushakashatsi, nyamara bakiyibagiza ko iyo bahuye n’ibiza bibahombya byinshi ndetse n’Igihugu kigahura n’ingorane bitewe n’abaturage batinda kumva inama bagirwa n’ubuyobozi; rero mwumvire ibyo mubwirwa muzirike ibisenge by’amazu yanyu.”
Abaturage bavuga ko amakuru y’uko hazagwa imvura nyinshi ndetse n’umuyaga bayumvise.
Uwitwa Uwimana Emeriatha yagize ati: “Amakuru y’uko tuzagusha imvura nyinshi irimo n’umuyaga mwinshi tugenda tuyumva, none n’ubu umuyobozi wacu arabitwibukije, rero turasabwa gukurikiza inama duhabwa, bamwe muri twe batangiye ibi bikorwa byo kuzirika ibisenge gusa haracyari abatarabizirika rero nabo ni cyo gihe ngo nabo babizirike kugira ngo imvura izajye kugwa barabirangije bityo bagire uruhare mu kwirinda ibiza.”
Habakurera Ildephonse yagize ati: “Njyewe natangiye kuzirika igisenge cy’inzu yanjye, kuko tumaze iminsi dukangurirwa kubizirika kuko ngo hateganyijwe kuzagwa imvura nyinshi irimo n’umuyaga, rero abatarabikora icyo nababwira ni uko nabo batangira kubigira ibyabo bakumva ko nabo bibareba.”
Nyagatare ikunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku muyaga mwinshi bitewe n’uko igice kinini cy’Akarere ari umurambi.
Ibiza bikunze kwibasira akarere n’ukuguruka kw’ibisenge by’inzu, kwangirika kw’imyaka cyane cyane urutoki.
Mu myaka itatu ishize inzu zirenga 100 zagurutse ibisenge, ibyumba by’amashuri birenga 10 biraguruka ndetse hangirika imyaka iri hejuru ya hegitari 50.
Imirenge ikunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku muyaga mwinshi ni Rwimiyaga, Musheri, na Matimba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwizera ko abaturage nibakurikiza inama bagirwa bagatangira kuzirika ibisenge by’inzu zabo hakiri kare bizagabanya ibiza byaterwaga n’umuyaga n’imvura nyinshi birimo kuguruka kw’ibisenge no kwangirika kw’imyaka cyane cyane urutoki.






