MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mu mwaka wa 2019 Parike y’Akagera yasuwe n’abakerarugendo ibihumbi 49

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
21/01/2020
Intare ni zimwe mu nyamaswa ziba muri Parike y'Akagera

Intare ni zimwe mu nyamaswa ziba muri Parike y'Akagera

Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba bwatangaje ko mu mwaka wa 2019 bwakiriye ba mukerarugendo basaga ibihumbi 49, barimo 48% by’Abanyarwanda.

Ibi babitangaje  kuri uyu kuwa 21 Mutarama 2020, babinyujije   ku rubuga rwa Twitter aho bagize bati : “Parike Akagera yakiriye abakerarugendo basaga 49 000 muri 2019. Habayeho ubwiyongere bwa 12% ugereranyije na 2018. 48% by’abasuye parike uyu mwaka ni Abanyarwanda.”

Ibyo Parike y’Akagera yatangaje inyujije kuri Twitter

Mu mwaka wa 2018 iyi Parike nabwo yagaragaje ko yasuwe n’abantu ibihumbi 44, icyo gihe banatangaje ko yinjije arenga miliyoni ebyiri z’amadorari avuye ku bihumbi 200 yinjizwaga mu mwaka wa 2010.

Kuva 2015,  iyi Parike yahawe umwihariko mu kongeramo izindi nyamanswa zirimo intare. Mu mwaka wa 2017 izi ntare zariyongereye zigera kuri 11. Nyuma hongewemo inkura z’umukara 18.

Kuva mu 2010 iyi Parike icungwa na African Parks izobereye mu gucunga amaparike. Irimo inyamanswa zitandukanye zirimo Intare, Inkura, Impala, ingwe, inyoni z’amoko arenga 500, inzovu n’izindi zitandukanye.

U Rwanda rufite mu ntego ko mu mwaka wa 2024, umusaruro ukomoka mu
bukerarugendo uzikuba kabiri, ukagera  kuri miliyoni 800 z’Amadorari ya America uvuye
kuri miliyoni 404 (muri 2017).

Inkura ni zimwe mu nyamaswa zikurura ba mukerarugendo ziherutse kuzanwa muri Parike y’Akagera
Imvubu mu mazi
Parike  y’Akagera ikungahaye ku biyaga bituma iba icyanya cyiza n’ubuturo ku nyamaswa zirimo n’iziba mu mazi

Hari andi mafoto muhaziyacu.rw yabegeranyirije agaragaza inyamaswa nke muri nyinshi  ziba muri Parike y’Akagera

Inzovu

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Parike y'Akagera

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu mwaka wa 2019 Parike y’Akagera yasuwe n’abakerarugendo ibihumbi 49

Amafoto ya zimwe mu nyamaswa wabona usuye Parike y'Akagera

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU