Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba butangaza ko mu mwaka wa 2019 bwakiriye ba mukerarugendo basaga ibihumbi 49, barimo 48% by’Abanyarwanda.
Abasuye iyi Parike kandi biyongeho 12% ugereranyije n’abari bayisuye muri 2018.
Kuva 2015, Parike y’Akagera yahawe umwihariko mu kongeramo izindi nyamanswa zirimo intare n’inkura. Kuva mu 2010 iyi Parike icungwa na African Parks izobereye mu gucunga amaparike.
Irimo inyamanswa zitandukanye zirimo: Inkura, Inzovu, Ingwe, Intare, Imbogo (Big five), n’izindi zo mu moko atandukanye nk’imvubu, Twiga, Impala, inyoni z’amoko arenga 500, n’izindi.
Ni muri urwo rwego muhaziyacu.rw yabahitiyemo amwe mu mafoto agaragaza inyamanswa nke muri nyinshi ziba muri Parike y’Akagera; wabona uyisuye.


















Inkuru bifitanye isano mwasoma: Mu mwaka wa 2019 Parike y’Akagera yasuwe n’abakerarugendo ibihumbi 49
Amafoto tuyakesha Parike y’Akagera.





