MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri Ngabitsinze yakebuye abafite inganda batita ku mibereho y’abazituriye

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
10/05/2024

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome yasabye abashoramari bafite inganda mu cyanya cy’inganda cya Bugesera, kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’imyubakire idahwitse iteza akajagari ndetse no gufasha abazituriye guhindura imibereho yabo.

Ibi yabigarutseho mu nama Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof.Ngabitsinze Jean Chrysostome yagiranye n’abafite inganda mu cyanya cya Bugesera kuri uyu wa kane tariki 09 Gicurasi 2024.

Minisitiri Ngabitsinze yasobanuye impamvu yagiranye inama n’abashoramari bafite inganda mu Karere ka Bugesera zirimo kubashimira ibyiza bakora,kureba imbogamizi bahura nazo.

Yakomeje agira ati: “Hari ibyagiye bivugururwa kugira ngo ubukungu bw’igihugu bugire aho bugera. Ni nayo mpamvu hari icyanya cy’inganda cyihariye cya Bugesera, hari ikindi cya Rilima kizakira inganda ntoya. Ubwo ni uburyo bwo gutanga ibisubizo ku nganda zagiye mu baturage mbere bitewe n’igihe uko cyari kimeze. Rero abanyenganda ntibakwiye kureba gusa iterambere ry’uruganda muri rusange, ahubwo bakwiye kureba ko banazamura abaturiye izo nganda.”

Mvukiyehe Marc wo mu Murenge wa Juru ukora ibikomoka ku ifaririni avuga ko ibiganiro byabahuje na Minisitiri byabunguye byinshi mu mikorere y’ishoramari ndetse ngo bongeye no kwisuzuma ku ruhare bwabo mu guteza imbere abaturage bari hafi y’inganda.

Yagize ati: “Twungutse kunoza umurimo no kuba twagaragaza imbogamizi dushobora guhura nazo kugira ngo ubuyobozi budufashe kuzikemura ubundi tugakomeza kuzamuka mu ishoramari.”

Uwizera fortune ukorera mu ruganda rwa Green Paper rukora ibijyanye n’impapuro zipfunyika mu cyanya cy’inganda cya Bugesera, we yagize ati: “Abayobozi bongeye kutwibutsa kwitwararika kugira isuku kandi tukita ku bidukikije mu nganda zacu ndetse tukubaka bikurikije amabwiriza kugira ngo twirinde amakosa yaduteza akajagari.”

Akarere ka Bugesera gakomeje kwakira abashoramari batari bake baza kubaka inganda zikora ibintu bitandukanye mu cyanya cyagenewe kubakwamo inganda muri aka Karere kiri ku buso bwa hegitari 330.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abanyeshuri bahawe umukoro wo kurwanya abagoreka amateka   

Ngoma: Abanyeshuri bahawe umukoro wo kurwanya abagoreka amateka  

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU