Abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yo mu murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, basabwe guhangana no kudaha agahenge abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakoresheje ikoranabuhanga.
Ni ubutumwa bahawe ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abanyeshuri n’abarezi bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bo mu murenge wa Kibungo wahoze ari komine Birenga.
Kugeza ubu abishwe babashije kumenyekana harimo: Abanyeshuri 45, Abarezi 20 n’Umuyobozi umwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko ubu ubuyobozi bufite icyerekezo cyo gutekereza ngo nitudaha abana ubumenyi n’uburezi bwiza bizagenda bite; bitandukanye na mbere y’imyaka 30 ishize.
Yagize ati: “Muri iyi Kibungo hari amashuri agera kuri atandatu nayo arimo abanyeshuri bake ahugiye mu macakubiri ukumva nta n’umwana watsinze. Uyu munsi nyuma y’imyaka 30 dufite amashuri 19 mu murenge umwe wa Kibungo.”
Akomeza agira ati: “Icyo gihe niyo wigaga bakugiriraga nabi ngo utazaza ngo ukabasimbura, nicyo bashyiraga imbere, hakajyaho abayobozi batize bizoroha ko bajya no mu bitekerezo bibi bya jenoside.”
Visi meya Mapambano yaboneyo gusaba abanyeshuri ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bari ku mbuga zitandukanye bagomba ku barwanya bivuye inyuma.
Ati: “Abafite ingengabitekerezo bari ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo mufite amatelefoni muracyari bato ariko ni mubona umwanya mukajya kuri interineti mujye mu basubiza ariko mu bereka ukuri ko hari aho Igihugu kigeze kandi iyo ntambara murayishoboye.”
“Abazajya muri Kaminuza mugiye gusoza muzatangire gukoresha ikoranabuhanga, ni byiza igihugu kimaze kubaka bijyanye n’itumanaho risakaye hijya no hino; tubabwire, tubwire Isi ukuri kwabyo bareke kwidegembya.”
Aba banyeshuri bavuga ko impanuro bahawe bagiye kuzifashisha mu kurwanya no guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umwe wiga mu mwaka wa kane ibijyanye n’indimi n’Ubuvanganzo ku kigo cya ASPEK, ati: “Inama dukuyemo n’uko tugomba kwegera abakuru bakatubwira uburyo Jenoside yateguwe, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside tunarwanya abayipfobya.”
Umuyobozi w’Ikigo cya GS Gahima, Muzigura Felix, yavuze ko nk’Abarezi bafite inshingano zikomeye kubera ko mu burezi bwa kera abenshi bagize uruhare runini mu kwigisha no kwimakaza amacakubiri ari nayo yaje kuganisha kuri Jenoside.
Ati: “Ubu dufite umukoro wo kwigisha abana, tubatoza indangagaciro n’umuco nyarwanda kugira ngo bakure ari Abanyarwanda bazima bafite urukundo n’ubumuntu, batarangwa n’amacakubiri.”
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n’urugendo rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo gushyira indabyo no kunamira aharuhukiye imibiri y’Abatutsi isaga 25,000 yishwe mu gihe cya Jenoside muri Mata 1994.









