MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

MINALOC isaba abaturage kuzibukira inzoga zirimo ‘Dunda ubwonko’ zishyira ubuzima bw’abazinywa mu kaga

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
25/07/2026

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Kayisire Marie Solange, yakanguriye abaturage bo mu Murenge wa Nyakariro kwirinda inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, ashimangira ko zifite ingaruka zikomeye ku buzima, ku muryango ndetse no ku iterambere ry’abaturage.

Ubu butumwa yabutanze nyuma y’Umuganda rusange wabereye mu Karere ka Rwamagana aho yaganirije abaturage ku ruhare rwabo mu kubungabunga ubuzima no guteza imbere imibereho myiza y’imiryango.

Kayisire yavuze ko kunywa inzoga z’inkorano, zirimo izizwi nka “dunda ubwonko”, bishyira ubuzima bw’abazinywa mu kaga, bikabangamira n’ubushobozi bwabo bwo kwita ku miryango no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “Umugabo unywa dunda ubwonko ntabwo aba akiri umugabo. Umuntu uba warabaswe n’izo nzoga akenshi atakaza inshingano ze zo kwita ku muryango, agahora mu makimbirane, ndetse bikaba byamuviramo uburwayi cyangwa urupfu bitewe n’uburozi zishobora kuba buzirimo.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’ibanze mu kurwanya abakora n’abacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, anabashishikariza guhitamo ibinyobwa byujuje ibisabwa n’amategeko kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo.

Yanibukije abaturage ko kubaka Igihugu bitangirira ku muturage ufite ubuzima bwiza, ukora kandi ushoboye gufata ibyemezo bizima, asaba buri wese kugira uruhare mu guca burundu ikoreshwa ry’inzoga z’inkorano mu baturage.

Ubutumwa bw’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange bwaje bwiyongera ku bukangurambaga bwa Leta bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bukomeje gukorwa hirya no hino mu Gihugu, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda utekanye kandi utera imbere.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage
Amatora

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage

07/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abatuye i Nyakariro bitunganyirije umuhanda wa KM 6, bahembwa nk’indashyikirwa mu muganda

Abatuye i Nyakariro bitunganyirije umuhanda wa KM 6, bahembwa nk'indashyikirwa mu muganda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU