Abaturage bo mu Murenge wa Nyakariro, mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bahisemo kuticara bategereje ubuyobozi ngo bubakemurire ikibazo cy’umuhanda wari warangiritse, ahubwo bishyize hamwe bawisanira ku bushake.
Uyu muhanda wa kilometero esheshatu (6), wari warangijwe n’imvura nyinshi yaguye mu mezi ashize, ubu wongeye kuba nyabagendwa, bituma woroshya ingendo n’ikorwa ry’ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Iki gikorwa cy’indashyikirwa cyanatumye Nyakariro iba imwe mu mirenge yahize indi mu bikorwa by’Umuganda mu Karere ka Rwamagana mu mwaka w’imihigo wa 2025–2026, ihabwa igihembo nk’ishimwe ry’uruhare abaturage bagize mu kwikemurira ibibazo.
Giriwabo Jean Baptiste, umwe mu baturage bakoresha uyu muhanda buri munsi, yavuze ko kuwusana byabakuye mu ngorane bari bamazemo igihe.
Yagize ati: “Uyu muhanda wari warangiritse, wari urimo ibinogo. Kuba rero warashyizwemo laterite, byatworohereje ingendo, ntituzongera kugenda ku magare cyangwa kuri moto twiceka mu mikuku.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyakariro, Mfitumubyeyi Edmond, yabwiye MUHAZIYACU ko iki gikorwa cyaturutse ku mwanzuro abaturage bafashe wo kwishakamo ibisubizo, aho gutegereza inkunga y’ubuyobozi.
Yagize ati: “Twatunganyije umuhanda ungana na kilometero 6. Nko mu kwezi kwa Kane kwashize, haguye imvura nyinshi, umuhanda utangira gucikamo ibinogo. Turareba turavuga ngo n’ubundi umuhanda ni uwacu tugendamo, aho gutegereza ubuyobozi bw’Igihugu ngo buzawukore, twebwe nk’abaturage bawukoresha uwakora bike dushoboye tukishakamo ibisubizo.”
Yakomeje avuga ko abaturage bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni 8 Frw, bakodesha imashini yo gusana umuhanda, banatanga umuganda w’amaboko ku buryo agaciro k’ibikorwa byose byageze kuri miliyoni zirenga 13 Frw.
Ati: “Ni uko twakusanyije amafaranga agera muri miliyoni 8 Frw, dukodesha imashini twongera kuwugira nyabagendwa. Wongeyeho n’ibikorwa by’amaboko twakoze, uyu muhanda wahagaze asaga miliyoni 13 Frw. Kuba rero baduhembye, biradushimishije kubera ko iyo umuturage yakoze, ubuyobozi bukareba ibyo yakoze bukabishima, buramuhemba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko igihembo bahawe gikubiye mu rwego rwo gushimira abaturage bagaragaje umuco wo kwigira no gukorera hamwe, asaba ko uwo murava wakomeza.
Yagize ati: “Kiriya gihembo tubahaye, ni igihembo gihabwa imirenge itatu yahize iyindi mu Muganda w’umwaka. Iyo umwaka ushize tureba ibikorwa by’umuganda byakozwe muri buri murenge na buri kagari. Rero muri uyu mwaka Nyakariro nayo irimo mu mirenge itatu yahize indi yo muri aka karere mu mwaka w’imihigo dusoje wa 2025–2026. Ni muri urwo rwego tubwira abaturage ko bakoze neza kandi bakomeze bakore, ntibazasubire inyuma.”
Yakomeje asaba abaturage kurushaho kubungabunga uyu muhanda kugira ngo utazongera kwangizwa n’imvura.
Ati: “Abaturage turabagira inama yuko buri wese imbere y’urugo rwe, imbere y’umurima we hakwiye kuba rigori kugira ngo uyu muhanda ubungabungwe. Turabasaba ko aho zasibamye bagenda bazisibura kugira ngo imvura nigwa izasange twiteguye, umuhanda utazongera ukazamo ibinogo, ahubwo amazi amanuke agere mu gishanga maze akoreshwe ibindi bikorwa byo kuhira imyaka.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwashimiye Imirenge ya Nyakariro, Kigabiro na Muyumbu nyuma yo kwitwara neza mu bikorwa by’Umuganda byaranze umwaka w’imihigo wa 2025–2026, aho buri murenge wagaragaje ibikorwa bifite uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Mu muhango wo gutanga ibihembo, Umurenge wa Nyakariro washimiwe nyuma yo gutunganya umuhanda wa Bihembe–Munini–Gishore, igikorwa cyorohereje abaturage ingendo n’ikorwa ry’ubucuruzi,
Umurenge wa Kigabiro wo washimwe kubera kubaka ibiro by’Akagari ka Cyanya, mu gihe Umurenge wa Muyumbu wahawe ishimwe nyuma yo kubaka umuhanda n’ikiraro byafashije koroshya urujya n’uruza rw’abaturage ndetse n’ibikorwa by’iterambere.
Ibi bikorwa by’Imirenge ya Nyakariro, Kigabiro na Muyumbu byagaragajwe nk’urugero rw’uko Umuganda ukomeje kuba umusingi w’iterambere, aho abaturage bishyira hamwe bagakemura ibibazo bibareba, bakubaka ibikorwa remezo kandi bakarushaho guteza imbere aho batuye.








