Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yongeye kwibutsa abaturage ibijyanye n’amabwiriza mashya y’itunganywa ry’ibinyobwa gakondo ya Minisiteri y’Ubuzima, agaragaza ko atagamije gukuraho ibinyobwa gakondo bikoreshwa mu ngo, ahubwo ko hagamijwe kunoza isuku yabyo ndetse no gukumira abashobora kuvangamo inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ibi Meya Mutabazi yongeye kubyibutsa abaturage kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga ubwo yifatanyaga n’abatuye Umurenge wa Ruhuha mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza uku kwezi.
Meya Mutabazi yagize ati: “Mwe kumva ko bababuza kunywa inzoga zanyu. Uyu munsi urajya kunywa inzoga ugasanga bashyizemo Kanyanga. Niba rero ubuyobozi bw’Umudugudu bubyinjiyemo, si ukukwangira kunywa, ahubwo ni ukukwangira kunywa ibikwica. Ariko baratwereka icyo twakora kugira ngo yunywe ibitatwica, tubyubahirize rero.”
Akomeza kandi amara impungenge abaturage ko inzoga gakondo mu birori zemewe ariko ko bakwiye kumenyesha urwego rw’umudugudu batuyemo kugira ngo rubisuzume rubahe uburenganzira.
Ati: “Icyambere turagusaba ngo niba ugiye kwenga inzoga, gushigisha, guteka ibiryo ugaburira abantu benshi watumiye, turinjiramo nk’ubuyobozi, kuko iyo ushyizemo ikintu kitwa gutumira ukavuga ngo abantu bazaza kumpemba, ngo ngiye gukura ubwatsi, gukoresha ubutisimu, …ugatumira abantu,… icyo tugusaba ni ukumenyesha Umudugudu ko uzenga inzoga bakaza kukurebera. Icya mbere abaza ku kurebera bareba ni isuku.”
Amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima agenga itunganywa ry’ibiribwa n’ibinyobwa gakondo bikozwe mu binyampeke, ibitoki n’imbuto bikorewe mu miryango, agamije kunoza ibijyanye no gutegura ibiribwa, kwenga, kubika no kunywa ibinyobwa gakondo bikorewe mu rugo, harimo ubushera, ikigage, umutobe, urwagwa n’ibindi, ndetse no gukumira ibiribwa n’ibinyobwa gakondo bihumanye bishobora gutera indwara, ubumuga cyangwa se urupfu.
Ibyemewe gukoreshwa ni amazi meza yasukuwe cyangwa atetse, ibinyampeke bimeze neza bidafite uruhumbu cyangwa imiti yica udukoko ikoreshwa mu guhungira imyaka (dedeti). Ibitoki, imbuto n’ubuki na byo bigomba kuba bimeze neza.
Ikindi, ni ugukoresha ibikoresho bibitswe ahantu hasukuye, humutse, hatarimo udukoko, imbeba, inyenzi n’ibindi byanduza.
Hari kandi kwita ku isuku y’ibikoresho n’inyubako zikorerwamo ibiribwa n’ibinyobwa, harimo gukaraba intoki neza n’amazi meza n’isabune mbere yo gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, nyuma yo gukora ku biribwa bibisi, nyuma yo kuva ku musarane, ndetse na nyuma yo gukora ahantu handuye.
Hari kandi ugukoresha ibikoresho bifite isuku mu gutegura ibiribwa n’ibinyobwa ndetse no gusukura neza ahatunganyirizwa ibiribwa n’ibinyobwa mbere na nyuma yo kubitunganya.
Ikindi ni ugutandukanya ibiribwa bibisi n’ibihiye kugira ngo bitanduzanya, gutandukanya inyama z’umweru n’izitukura, kubika ibiribwa bitandukanyijwe hakurikijwe ubwoko bwabyo. Ku badafite firigo, ibiribwa byangirika vuba, bigomba guhahwa ku munsi wo kubikoresha.
Ibindi birebana n’isuku y’abatunganya ibiribwa n’ibinyobwa, ibikoresho n’aho bitunganyirizwa, harimo kwibuka kwambara imyambaro yabugenewe, kwirinda gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa mu gihe umuntu afite indwara zanduza, ndetse no kwisuzumisha indwara zanduza nk’igituntu n’indwara z’umwijima buri mezi atandatu (6).
Hari kandi gukuramo imirimbo yo ku ntoki no ku maboko nk’impeta, isaha, imiringa n’ibindi mu gihe cyo gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa.
Ababitunganya basabwa gukaraba intoki ndetse n’umubiri wose mbere yo gutangira kwenga cyangwa se gutunganya ibinyobwa, gusukura ibikoresho mbere na nyuma yo kubikoresha.
Ibikoresho bigomba kandi kubikwa kure y’aho amatungo agera cyangwa se aho bishobora kwanduzwa n’ivumbi, udukoko, cyangwa se ibindi bihumanya.
Ikindi ni ugukurikiza uburyo n’inzira gakondo zizwi mu rwego rwo kwirinda icyahungabanya ubuziranenge bw’ibinyobwa. Kwirinda kuvanga ibinyobwa bishaje n’ibishya, kugira ngo bidatakaza umwimerere wabyo.
Ku biribwa bitekwa, ni ngombwa ko bishya neza ku kigero cyo hejuru ya dogere selisiyusi 100, mu gihe ibigaburwa bishyushye, bigomba kuba biri hejuru ya dogere selisiyusi 60, naho ibyo bagabura bikonje bikaba biri munsi ya dogere selisiyusi 5.









